Umwuzukuru wa Rujindiri arashinja abateguye Festival “Hobe Rwanda 2015” ubwambuzi

1

Kalisa Aimable, umwuzukuru wa nyakwigendera Rujindiri aravuga ko yambuwe amafaranga yakoreye muri Festival "Hobe Rwanda" y’umwaka wa 2015 yari yatumiwemo nk’umuririmbyi w’injyana z’umuco nyarwanda.

Muri iki gitaramo cyabaye kuva tariki 5 kugeza 6 Nzeri 2015, Kalisa yari yatumiwemo nk’umuhanzi uririmba indirimbo zo hambere zifite umwihariko w’ibicurangisho nyarwanda n’ubutumwa bwibanda k’umuco nyarwanda.

Aganira na Makuruki.rw Kalisa yavuze ko yatumiwe na Raul Rugamba wari ushinzwe gutegura icyo gitaramo, maze ngo bakavugana ko azamuha amafaranga ibihumbi 50 y’u Rwanda (50 000Frw).

Kalisa avuga ko icyo gihe Rugamba yamuhaye ibihumbi icyenda (9.000 Frw) y’itike ariko nyuma yaho ngo yakomeje kumwishyuza ayasigaye agakomeza kumubwira ko azayamuha ariko kugeza n’ubu ngo nta yo arabona.

Kalisa yagize ati “Raul naramubwiye ntiyagira icyo ampa kandi ari we wantumiye muri icyo gitaramo[…]namwishyuje kenshi ngera aho ndamwihorera”.

Yongeyeho ko muri icyo gitaramo yagezeyo akaririmbana n’itsinda ryari rikuriwe na Might Popo. Gusa yadutangarije ko mu bo baririmbanye hari abo yabajije agasanga bo barishyuwe bityo akibaza impamvu abo baririmbanye bishyuwe we agasigara.

Twashatse kumenya icyo Raul Rugamba watumiye Kalisa abivugaho, adutangariza ko icyo kibazo akizi ariko ko cyatewe n’uko atari ahari, yari yarabisigiye abo bakorana.

Yadutangarije kandi ko bagiye guhamagara abantu yari yakoranye na bo muri icyo gitaramo akababaza ibibazo bafite ndetse avuga ko uyu munsi iki kibazo kiri burare gikemutse.

Yagize ati “Bari bagiye kubahamagara mu kanya ngo bayabohereze, nari nzi ko bayabahaye[…] nari nabitanze kuko njyewe nyuma yaho nagiye mu mahanga, rero nta bwo abo nabisigiye babikoze neza, uyu munsi ikibazo cye kirakemuka”.

Kalisa Aimable ni we wasigaranye inganzo ya sekuru Rujindiri uzwi mu ndirimbo z’umuco nyarwanda kuko ni we ucuranga inanga mu muryamgo wabo.

Kuri ubu Kalisa atuye mu kagari ka Mbati, mu murenge wa Mugina, mu karere ka Kamonyi.

Uyu musore w’imyaka 25 amaze kwitabira ibitaramo bitandukanye byiganjemo iby’umuco Nyarwanda.

Donat NIYITANGA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. ooh,uwo musore rwose niyishyurwe amafaranga kd bibe isomo kubategura amarushanwa nkaya!!!

Tanga Igitekerezo