Umwe mu bagize itsinda Peace and Love yitabye Imana

1

Umwe mu baririmbyi bagize itsinda ririmba rya Peace and Love mu Burundi, Bosco Niganze uzwi nka Bobo, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko uyu muririmbyi Niganze Bosco yaraye ahitanywe n’impanuka y’imodoka mu mujyi wa Bujumbura i Burundi.

Uyu muhanzi wabanaga n’ubumuga bwo kutabona Bosco Niganze yashinze itsinda Peace and Love bari kumwe na Vianney Nzigamasabo bose bakaba babana n’ubumuga bwo kutabona.

Abagize itsinda Peace and Love, Bosco Niganze (uwa gatatu i bumoso), yambaye agapira gasa n’umuhondo

Bakuriye mu kigo cy’impfubyi cya Maison Shalom mu ntara ya Ruyigi, mu Burundi.

Indirimbo yabo yatumye bamenyekana cyane ikaba ari "ubuzima" benshi bazi nka " Icyo Imana yifatanirije".

Iyi ndirimbo yakunzwe n’abatari bake munyaka ishize ahagana muri 2008, akaba atabarutse hari hashize iminsi mike bashyize hanze indirimbo y’amajwi nshya yitwa "Ntabundi buhinga"

Peace and love bamenyekanye mundirimbo nyinshi aha twavuga nkindirimbo ubuzima ndicuza,ndagukumbuye nizindi nyinshi

Kanda hano urebe indirimbo ya peace and love bamenyekaniye ho "ubuzima"

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Muvyukuri,turahomve umuririmvyi afise,impano.imana imuhe iruhukoridashira.peace and lovenayo,yihandane irondere ironke uwundimuntu ashoboye uyumugwintusambuke.vianney polesana,namsiba.

Tanga Igitekerezo