Umuriro watse hagati ya Diamond Platnumz n’umubyeyi we

2

Umwuka si mwiza hagati ya Diamond na nyina biturutse ku kuba yarahaye umugore we Zari inzu iri muri Tanzaniya kandi yari yarayemereye umuryango we mbere.

Zari na nyirabukwe Sanura Sandra Kasim muri iyi minsi bari babanye neza, gusa amazi ntakiri ya yandi kuko nyina wa Diamond adashaka ko Zari akomeza kugwizwaho imitungo na Diamond kandi umuryango ntacyo awuha.

Ibi byaturutse ku kuba Diamond aherutse guha umugore we Zari inzu iri muri Tanzaniya, ibintu byarakaje nyina kuko ngo iyi nzu byari biteganijwe ko izahabwa nyina wa Diamond n’abavandimwe be.

Sanura Sandra Kasim, umubyeyi wa Diamond yavuze ko badashobora kwemera ko iyi nzu ihabwa Zari kuko afite inzu ye muri Afurika y’Epfo.

Umwuka mubi hagati ya Zari na nyirabukwe waherukaga kumvikana muri Gicurasi 2016 ubwo Diamond yari gukora ibitaramo bizenguruka u Burayi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo