Umuririmbyi wo mu Burusiya yabujijwe kuririmbira muri Ukraine kuko yasuye intara yanyazwe

Leta ya Ukraine yabujije umuririmbyikazi wo mu Burusiya kuzitabira amarushanwa yo kuririmba ya Eurovision, kubera ko uwo muririmbyikazi yasuye intara ya Crimea Uburusiya bwiyometseho ku ngufu mu mwaka wa 2014.

Inzego z’umutekano muri Ukraine zatangaje ko Julia Samoilova yasuye Crimea mu mwaka wa 2015.

Iyi ntara yahoze ari iya Ukraine, yatwawe ku ngufu n’Uburusiya, umubano w’ibihugu byombi na n’ubu ukaba ukirimo agatotsi.

BBC yatangaje ko n’abandi baririmbyo 140 bo mu Burusiya babujijwe kwitabira ayo marushanwa azaba muri Gicurasi uyu mwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo