Kwamamaza

Imyidagaduro

Umupfumu Rutangarwamaboko agiye gukora ubukwe budasanzwe

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Umupfumu Rutangarwamaboko agiye gukora ubukwe budasanzwe

Muganga Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga ukunze kwiyita Umupfumu mu Kinyarwanda n’ikizungu agiye gukora ubukwe budasanzwe, aho ibizaba bibugize byose bizaba bishingiye ku muco nyarwanda.

Ni ubukwe butagira gusezerana imbere y’Imana nkuko bimenyerewe mu bukwe busanzwe.

Rutangarwamaboko azwi cyane mu buvuzi gakondo ayobora ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco, akaba umuganga gakondo wabirazwe . Ni umuganga kandi w’inzobere mu kuvura indwara n’ibibazo byihariye by’ubuzima bwo mu mutwe (Pschology).

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa Ubutumirwe bw’Ubukwe bwa Rutangarwamaboko n’Umwali Umuziranenge Sana Cynthia.

Uhereye ku nteruro ya mbere y’ubwo butumire kugeza ku ya nyuma, biragoye guhita usobanukirwa udasubiyemo nk’inshuro ebyiri bitewe n’Ikinyarwanda bwanditsemo.

Tariki ya 16 Nyakanga ni ugusaba no gukwa mu Ruhango naho tariki 30 Nyakanga ni ugushyingiranwa hakurikijwe inzira y’ubuzima bushingiye ku muco mu karere ka Kamonyi.

Uwase, umwe mu bategura ubu bukwe yatangarije Makuruki ko ubwo bukwe buzaba bushingiye ku muco nyarwanda cyane.

Yagize ati “buzaba ari nk’ubukwe bwa Kinyarwanda.Ntabwo ari ubukwe nk’ubukwe gusa, ahubwo nanone byinshi birimo bigamije kwigisha abantu umuco nyarwanda, kugirango abantu basubire cyangwa bagaruke ku muco uko wahoze mu gihe cyo hambere, kuko ubukwe bwa none busigaye buhabanye n’umuco nyarwanda.”

Gutaha ubukwe bwa Rutangarwamaboko bisaba kuba wambaye umukara n’umweru.Uwase avuga ko ayo ari amabara bahisemo kandi afite igisobanuro kinini mu buzima bw’abanyarwanda.

Ati “Umweru n’umukara ni dressing code twavuze tuzambara.Ni amabara makuru y’u Rwanda ariko nanone abantu kenshi ntabwo bamenya impamvu yayo. Umweru n’umukara mu muco nyarwanda bisobanuye ko umuntu adahora anezerewe..Hari ubwo wagera ahantu hakazamo akantu k’akijima, ariko rero nta joro ridacya, ukabisanga mu mweru.”

Ubukwe busanzwe abageni (umukobwa) bambara ivala ry’umweru.N’Umuziranenge wa Rutangarwamaboko azaba aryambaye nubwo batazagera mu rusengero.
Tumubajije niba ivala mu muco nyarwanda ryarabagamo, Uwase yagize ati “Bizaba birimo, abantu bamenyereye ko mu gukwa , mu gusaba abantu bambara Kinyarwanda ariko nujya kureba urasanga na ya mikenyero twita Kinyarwanda uyu munsi atari Kinyarwanda. Ntabwo natwe tuzakora Kinyarwanda ijana ku ijana ariko nibura hakaba akamenyetso kongera kwerekana umuco nyarwanda.”

Ngo ubu bukwe buzatahwa na buri wese uzabishobora

Umuziranenge ugiye gushyingirwa Rutangarwamaboko yiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi.

Ubutumire bw’ubukwe bwa Rutangarwamaboko

IBITEKEREZO

  • Twahirwa Yanditse:

    Utakwishimira ubu bukwe yaba ari imisozi.Nzaba mpari umugani wa Burera.Imyiteguro myiza

  • mwiseneza Emmanuel Yanditse:

    Ahoooooiiii.mbari inyuma kabisa.uwiteka abaragire kandi abashyigikire.

  • nzayisenga Modeste Yanditse:

    Mbonye umuntu twitiranwa amazina yose nubwo arumupfumu nzabutaha

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza