Umunyarwenya yiganye Perezida Museveni arabizira

Umunyarwenya wo muri Kenya yagonzwe n’igikamyo arapfa ubwo yari yicaye ku muhanda avugira kuri telefone, yigana ibyakozwe na Perezida Museveni.

Mu byumweru 2 bishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yicaye ku muhanda ari kuvugira kuri telefone, abantu bo mu bihugu bitandukanye bazinduka bamwigana.

Umunyarwenya w’umunyakenya witwa Thomas Yatich n’inshuti ye Aaron Namwai mu cyumweru gishize na bo bagerageje gushaka kwigana Perezida Museveni ariko ntibyabasha kubahira.

Haje igikamyo cyabuze feri kirenga umuhanda gikubita Thomas Yatich ahita ahasiga ubuzima, naho Aaron na Mwai arakomereka bikomeye ajyanwa mu bitaro.

Polisi yo muri Kenya ikaba yaraburiye abantu bose ko bakwiye kujya bigana Museveni ku mihanda itagendwa n’imodoka nyinshi.

Nyuma y’urupfu rw’uyu musore abantu benshi bahise bagira ubwoba bwo kongera kwicara ku mihanda bavugira kuri telefone.


Museveni yatunguye abantu yicara ku muhanda agahamagara kuri telefone

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo