Umunyamakuru Eminante yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu

6

Umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Mama Eminante yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’umwabuzi bushukana ashinjwa gufatanya na Bizimana Ibrahim.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwabakatiye igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri ndetse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amanyarwanda buri umwe, nkuko Ikinyamakuru Igihe cyabitangaje.

Mama Eminante yari umunyamakuru wa Radio 10 na Tv10, akaba yaranagiye agaragara ari umukemurampaka mu marushanwa yo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda.

Yatawe muri yombi mu ugushyingo umwaka ushize akekwaho kwakira ruswa kugirango ashakire rimwe mu madini ibyangombwa by’ubuzima gatozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere(RGB).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Mukuri ntibisazwe uyumubyeyi ntawaruziko yaba ashobora gukora ibintunkibi niba koko yarabyemeye ko byabaye namatejyeko akabyemeza nahannye murumwe rwaboce peeee

Tanga Igitekerezo