"Umunsi mwabaye ba Minisitiri ntimuzabe nk’abo dufite ubu" Perezida Kagame

4

Perezida Kagame yanenze abaminisitiri batashyize mu bikorwa umwanzuro wo kuvugurura inyubako ndende ziri mu mashuri zitorohereza abafite ubumuga kuzijyamo, anabasaba ko bagomba kwihutira gukurikirana icyo kibazo kigakemuka.

Ibi perezida Kagame yabivugiye mu muhango wo gusoza itorero ry’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza bazwi nk ’Intagamburuzwa’ icyiciro cya gatatu.

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi yagaragarije Perezida Kagame ko abafite ubumuga bishimiye uko basigaye bisanga bagafatwa kimwe n’abandi ariko anagaragaza ko bagihura n’imbogamizi zirimo kuba abafite ubumuga bw’ingingo hari ibyumba by’amashuri batabasha kugeramo kuko biri mu hejuru (etage).

Perezida Kagame acyumva ikibazo cy’uwo munyeshuri yavuze ko kimutunguye kandi hashize igihe kitari gito yemeranyijwe n’abaminisitiri babishinzwe ko bagomba kuvugurura izi nyubako n’abafite ubumuga bakabasha kwiga nk’abandi bose nta nkomyi.

Yagize ati “ Twavuze ko inyubako zose zigomba kumenya ko hari ibintu bigomba kubahirizwa ku buryo bitazajya bigora abantu bafite ubumuga bakabona aho banyura. Icya kabiri batubahirije n’ubu abantu bakirwana na byo, buri nyubako yose igomba gushyirwamo imiyoboro ya Internet nk’uko hashyirwamo iy’amazi n’iy’amashanyarazi.”

Perezida Kagame yaboneyeho anenga abaminisitiri bamutengushye ku byo bari bumvikanye gukora maze asaba urwo rubyiruko kutazaba nk’abaminisitiri b’ubu mu gihe bazaba barakuze bakajya mu myaka ikomeye ifata ibyemezo.

Yagize ati “Umunsi mwabaye ba Minisitiri mwebwe rubyiruko ntimuzabe nk’abo dufite ubu. Muzibuke kujya mukurikirana ibiba bikwiye kuba bikorwa. Murumva? Muzabarushe."

Perezida Kagame aganiriza abanyeshuri basoje Itorero
N’ubwo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo atari ahari, Perezida Kagame yabwiye Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri Stella Ford Mugabo ko agomba gukurikirana iki kibazo afatanyije n’abandi bireba.

Kugeza ubu Kaminuza nyinshi zo mu Rwanda ntabwo zifite inzira abafite ubumuga baca bajya mu nyubako zo hejuru ndetse hari n’izifite ibyuma bizamura abantu nko muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST) ntibikora.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. kugirango tuzabe abaminisitiri buzuza ishingano leta igomba kubidufashamo iduha bursary ku gihe igasubizaho kuduha amafaranga idufasha muri stage bakuyeho nkaho ibize kera bayafataga bari babayeho mubuzima nuhendutse nkanswe ubu bwahenze cyane.

  2. kugirango tuzabe abaminisitiri buzuza ishingano leta igomba kubidufashamo iduha bursary ku gihe igasubizaho kuduha amafaranga idufasha muri stage bakuyeho nkaho ibize kera bayafataga bari babayeho mubuzima nuhendutse nkanswe ubu bwahenze cyane.

Tanga Igitekerezo