Kwamamaza

Imyidagaduro

Umukinnyi wa filime Kirenga Safina yitabajwe n’abanyakenya

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Umukinnyi wa filime Kirenga Safina yitabajwe n’abanyakenya

Kirenga Safina ngo kujya muri Kenya yabyungukiyemo byinshi.

Umukinnyi wa filime w’umunyarwandakazi Kirenga Safina avuye mu gihugu cya Kenya aho yari yaragiye gukina Filime y’urukundo yitwa Mawazo akazagaragara nk’umukinnyi ufasha abakinnyi b’ibanze (Supporting actor).

Kirenga Safina ni umwe mu bakinnyi ba filime bari kugaragara muri sinema nyarwanda muri filime zitandukanye harimo nk’iyitwa Seburikoko ica kuri televiziyo y’u Rwanda.

Mu cyumweru gishize ni bwo Kirenga yerekeje mu gihugu cya Kenya aho yagiye gukina filime yitwa Mawazo ikaba ari filime y’urukundo aho azagaragara nk’umukinnyi ufasha abakinnyi b’ibanze (Supporting actor).

Mu Kiganiro Makuruki.rw yagiranye na Kirenga yadutangarije ko kugira ngo ahamagarwe gukina muri iyo filime byaturutse ku banyakenya bigeze kumukinisha muri filime yari yakiniwe mu Rwanda yitwa Mashtaka ndetse n’indi iteganywa gukinwa ihuriyemo abakinnyi ba filime bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba dore ko na bo bakunze uburyo akina.

Yagize ati “abo bantu dusanzwe dukorana, hari filime yanyuraga kuri Televiziyo Rwanda yitwa Mashtaka, abanyakenya baje mu Rwanda bakora casting baduhitamo n’abandi bakinnyi bo mu Rwanda turakina hari n’iyindi filime yavuye muri Kenya ishaka abakinnyi bose bo muri East Africa noneho ntaga uduce twa filime nagiye ngaragaramo noneho bagenda bareba twa duce natanze baranshima barampamagara.”

Safina avuga ko kuba yarahamagawe akajya gukina filime muri Kenya byamushimishije cyane ndetse akanavuga ko byatumye ahura n’abandi bantu bakomeye muri sinema, batari abo muri Kenya ku buryo bigenze neza yazabakinira.

Yagize ati “ byaranshimishije kandi nakuyeyo n’abandi bantu barenga bangahe Imana nibishaka nzabakinira. Rero nahuye n’abantu menyana na bo, menya n’uko hanze byifashe.

Uretse kumenyana n’abandi bakinnyi ba sinema, Safina avuga ko abanyakenya bateye imbere cyane muri sinema ugereranije no mu Rwanda, akaba abishingira ku kuba filime zabo zigurwa ku rwego mpuzamahanga ndetse n’agaciro baha abakinnyi kuko amafaranga bahemba ntaho ahuriye n’ayo abanyarwanda batanga.

Kuva mu Kwezi kwa Mutarama, Safina amaze kugaragara muri filime 3 kandi zose akina ari umukinnyi w’ibanze ku buryo avuga ko mu bihembo bya Rwanda Movie Awards bizatangwa mu mwaka utaha agomba kubonamo icye.

IBITEKEREZO

  • -xxxx- Yanditse:

    Komeza utere Imbere ndagushyigikiye

  • tharcisse ndiho Yanditse:

    Nakomeze kuko nzje naramukundiye ibikorw vyiwe.

  • tharcisse ndiho Yanditse:

    Nakomeze kuko nzje naramukundiye ibikorw vyiwe.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza