Kwamamaza

Imyidagaduro

Umukinnyi wa Filime Jackline Wolper yavuze ko umubano we na Diamond urenze uw’umuhungu n’umukobwa

Yanditswe

kuya

Umukinnyi wa Filime Jackline Wolper yavuze ko umubano we na Diamond urenze uw’umuhungu n’umukobwa

Umukinnyi wa filime muri Tanzania Jackline Wolper yavuze ko afitanye umubano ukomeye n’umuhanzi Diamond Platinumz.

Ubwo yaganiraga na televiziyo EATV mu buryo bwayo ikoresha igatumira umutumirwa akaganira n’abantu kuri Facebook, Wolper yavuze ko Diamond ari inshuti ye birenze urukundo rw’umuhungu n’umukobwa.

Avuga ko Diamond yamufashije muri byinshi kandi bagifatanya byinshi mu kazi, kubw’ibyo ngo amurutira benshi.

Ikinyamakuru Bongo5 cyavuze ko Wolper yagize ati “Nakundanye na Alikiba, Jux we ni inshuti yanjye ya hafi, Ray Kigosi we ni mukuru wanjye ndamwubaha, Diamond we arenze kuba umuhungu w’inshuti yanjye.Ni umukoresha wanjye, ni umujyanama wanjye.. duhurira muri byinshi, haba mu kazi no mu bindi.”

Muri uku kuganira kandi Wolper yabajijwe impamvu azwi cyane muri Tanzania, nyamara ntagaragare muri filime zo hanze y’icyo gihugu.

Yavuze ko agifite imbogamizi zo kutamenya neza Icyongereza, gusa ngo afite umwarimu uri kukimwigisha.

Wolper yari amaze igihe avugwa mu rukundo n’umuhanzi Harmonize, icyakora abyavuzwe ko bashobora kuba baratandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza