Umuhanzikazi Priscillah yanditse amateka atarandikwa n’undi muhanzi mu Rwanda

24

Priscillah nk’umuhanzikazi wamenyekanye muri muzika nyarwanda kuri ubu unabarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika yaciye agahigo nk’umwe mu bahanzi kazi ukoze indirimbo ikarebwa n’abarenga miliyoni nyuma ya bagenzi be b’abasore Meddy na The Ben.

Indirimbo “ nka paradizo” ni indirimbo y’umuhanzikazi Priscillah yakoze afatanyije na Meddy kuri ubu ikaba yaciye agahigo ko kurebwa n’abarenga miliyoni kubera amashusho n’injyana bihebuje ikoranye.

Nubwo ibi bibaye ntawabishidikanyaho cyane ukurikije uburyo yakunzwe ikaba ikinakomeje gukundwa n’abatari bake mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Ibi kandi ni bimwe mu byayitije umurindi kugeza ubwo iciye akandi gahigo nk’imwe mu ndirimbo zirebwe n’abarenga miliyoni mu gihe kingana n’umwaka urengaho amezi asaga abiri bivuze ko irebwe n’abarenga miliyoni mu gihe gito kurusha izindi zayibanjirije.

Amashusho y’indirimbo Nka paradizo yageze kuri You tube muri Gicurasi tariki ya 6 2015, ku bazi kubara nta gihe kingana n’umwaka n’amezi atatu iramaraho.

Ibi kandi ntibyashimishije abafana be gusa kuko nawe yagaragaje ko yishimiye uburyo akomeje kwerekwa urukundo n’ubufasha muri muzika ye ndetse ashimira buri wese wabigizemo uruhare.

Amagambo yatangajwe na Priscillah nyuma yo kubona indirimbo ye iciye agahigo
Mu gihe indirimbo ye Nka paradizo iri mu bihe byayo byiza ni nako abafana be bakomeje ku musaba ko yabagezaho izindi ndirimbo nshya. Ibi bikaba byagaragarijwe ku butumwa bwagiye bucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 10 Nyakanga 2016 nyuma y’aho atangarije ko agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Warandemewe” ibi bikaba byanatijwe umurindi n’ifoto (cover) uyu muhanzi kazi yashyizeho igaragaza ubwiza bwe.

Ifoto(cover) y’indirimbo nshyashya umuhanzi kazi Priscillah yitegura gushyira hanze vuba
Twabibutsa ko umuhanzi Priscillah kuri ubu ari gukorera umuziki we muri leta zunze ubumwe z’Amerika aho yagiye gukomereza amasomo ye.

Reba hano amashusho y’indirimbo ’Nka paradizo" yaciye agahigo:

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 24

  1. sha agizwe umustar na Meddy kbs ntawareka kubivuga ngo abyirengagize gusa nawe arashoboye congs kbs sister!!

  2. 1 | 2 | 3

Tanga Igitekerezo