Kwamamaza

Imyidagaduro

Umuhanzikazi Meek Rowland yiyemeje kumenyekanisha muzika nyarwanda mu mahanga

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Umuhanzikazi Meek Rowland yiyemeje kumenyekanisha muzika nyarwanda mu mahanga

Umuhanzikazi Meek Rowland avuga ko n’ubwo ataba mu Rwanda asanga umuziki wo mu Rwanda warateye imbere ndetse akaba afite intego yo kuwumenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga.

Meek Rowland ni umwe mu bahanzi bake bo mu Rwanda bakomeje gukora ibikorwa bikundwa n’abanyarwanda n’abanyarwanda kandi yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mwari uri gukorana imbaraga zidasanzwe yemeza ko umuziki w’u Rwanda wateye intambwe ageraranije n’uko yawusize ndetse ko na we ashaka gushyiraho ake ngo umenyekane n’imahanga aho aba.

Yagize ati " “ Mfata umwanya uhagije nkumva umuziki wo mu Rwanda nkumva ni mwiza kandi nemera ko ugenda utera imbere uko bucya n’uko bwira akaba ari na yo mpamvu nifuza kugira uruhare mu kurushaho kuwumenyekanisha mbinyujije mu bihangano byanjye ngenda nkora”.

Ni muri urwo rwego yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ngerageza", yitezeho kuzamufasha kumenyekana cyane mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga

Ati "Nkurukije ukuntu indirimbo ikoze nizeye ko izagira urwego runaka izanzamuraho mu muziki kandi icyifuzo cyanjye ni uko mu minsi mike ishoboka nzaba ndi umuhanzikazi uhagaze neza cyane muri muzika y’u Rwanda”.

Abahanzi Meek Rowland yavuze ko akunda ukuntu baririmba by’akarusho yavuze Urban Boyz, King James, Bruce Melody, Christopher, Jules Sentore na Buravan.

Mu bahanzi bakora injyana ya Hip Hop, Meek yavuze ko akunda umuziki wa Jay Polly, Danny Nanone, na AMA G The Black ndetse ko anishimira muri rusange uburyo abahanzikazi bo mu Rwanda na bo bamaze gutera intambwe.

Kuwa 28 Ukwakira 2016 Meek Rowland yakoze igitaramo muri Leta ya Atlanta aho yishimwe n’abantu batari bake.

IBITEKEREZO

  • iranzi abdul Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano nanjye nzamufasha nimbona manajor umfasha nzamufasha

  • mutabazi fred Yanditse:

    Nukuri birakwiye guteza
    Imbere umuziki nyarwa mumahaga!

  • mutabazi fred Yanditse:

    Nukuri birakwiye guteza
    Imbere umuziki nyarwa mumahaga!

  • evode ndamyumugava Yanditse:

    dufatanye dushimire uw nearing!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza