Umuhanzikazi Beyoncé yibarutse impanga

Beyoncé n’umugabo we Jay Z

Umuhanzikazi w’umunya-Amerika wamamaye cyane mu njyana ya pop Beyoncé Giselle Knowles-Carter yibarutse impanga.

Nubwo aya makuru ataremezwa na ba nyiri ubwite, ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika nka Entertainment Weekly, Us Weekly na People magazines byatangaje ko aya makuru ari impamo ndetse ngo imiryango y’aba bombi iri mu byishimo byo kwakira izi mpinja.

BBC yatangaje ko kugeza ubu umunsi izi mpanga zavukiye ntawe uwuzi ndetse ntawe uratangaza ibitsina by’aba bana ku mugaragaro ariko hari abantu ba hafi y’uyu muryango batangaje ko ari umuhungu n’umukobwa

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Beyoncé yatangaje ko atwite inda ya Jay Z abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram. Icyo gihe yavuze ko umuryango wabo ugiye gukura inshuro ebyiri kani ko Imana yabahaye umugisha wikubye kabiri, aya magambo ni yo abantu benshi bahise bashingiraho ko uyu mugore yaba atwite impanga.

Aba bombi basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka itanu witwa Blue Ivy. Amakuru yo kuba uyu mugore yaribarutse mu cyumweru gishize yasakase nyuma yuko hagaragaye amafoto ye yingira mu bitaro bikuru bya Los Angeles kuwa gatanu afite agakarita kanditsetse B+J (Abantu bahise bumva ko izi mpine zivuze Beyonce uteranyijeho Jay Z).


Ubu butumwa ni bwo Beyoncé yatangajemo ko atwite

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo