Kwamamaza

Imyidagaduro

Ragga Dee uherutse guhabwa inshingano nshya na Perezida Museveni yavuye mu gihugu

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Ragga Dee uherutse guhabwa inshingano nshya na Perezida Museveni yavuye mu gihugu

Ambasaderi Daniel Kazibwe(Ragga Dee)

Daniel Kazibwe, Umuhanzi wamenyekanye cyane mu gihugu cya Uganda ku izina rya Ragga Dee, kuri ubu arabarizwa mu gihugu cy’ u Burundi hamwe n’umuryango we nyuma yo guhabwa inshingano nshya zo guhagararira igihugu cya Uganda mu Burundi nka ambasaderi.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Big Eye aravuga ko umuhanzi Ragga Dee yahawe izi nshingano mu kwezi kwa kane uyu mwaka, azihabwa nk’impano nyuma y’uko yari atakaje umwanya wo kuba Meya w’umujyi wa Kampala waje kwegukanwa na Erias Lukwago.


Ragga Dee ari gutora mu gihe yiyamamarizaga kuyobora umujyi wa Kampala

Kuri ubu Ragga Dee amaze iminsi mike mu gihugu cy’u Burundi aho yagiye guhagararira Uganda muri iki gihugu.

Ragga Dee wamenyekanye cyane mu ndirimbo Oyagala Cash , yahawe uyu mwanya nyuma y’uko yari amaze igihe kinini yigaragaza kandi anaba hafi ya bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu n’abishyaka NRM ari nabo baje kumugeza kuri Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni waje kumushinga kujya guhagararira Uganda mu Burundi.

N’ubwo uyu muhanzi wubatse izina muri muzika ya Uganda abaye ambasaderi, benshi mu bafana be bakomeje kwibaza niba azareka umuziki cyangwa azawukomeza akawuvanga n’izi nshingano nshya ahawe zizibanda cyane kuri politiki.

IBITEKEREZO

  • mugarura Yanditse:

    Ragadi oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee ndakwemera

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza