Umuhanzi Mudandi agiye gukorerwa indirimbo na Producer ukunzwe muri Uganda

Umuhanzi Frank Mudandi aratangaza ko afite gahunda yo kujya gukorera indirimbo muri Uganda aho azakorerwa na Nessim wakoze Agatege, Nipe ya Urban Boys,Indahiro ya Mico n’izindi.

Yabitangaje nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise "Ni Miss" n’ indirimbo ebyiri z’Inyamerika zisobanuye mu Kinyarwanda mu rwego rwo kurushaho gushimisha abakunda ibihangano bye.

Aganira na Makuruki.rw, ku ruhande rw’amashusho y’iyo ndirimbo yavuze ko yiteguye ko agomba kumuzamura mu ntera mu muziki we bitewe n’umwanya yayahaye mu kuyakora n’ukuntu uwayatunganyije uzwi nka Spark G azwiho ubuhanga n’ubunararibonye mu byo gutunganya amashusho y’indirimbo.

Yagize ati “Nkurikije ukuntu ayo mashusho nayahaye umwanya uhagije mpamya ntashidikanya ko hari urwego azanzamuraho mu muziki wanjye”.

Izindi ndirimbo ze yavuze ko arimo guteganya gukorera amashusho ni iyitwa “ Fou de toi” n’iyitwa “ Nzaza” ngo gusa afite n’ibindi bikorwa bijyanye na muzika bizaza nyuma y’ayo mashusho.

Umuhanzi Mudandi Frank ubusanzwe witwa Ndamyirokoye François ariko akaba avuga ko yatangiye kumenya ubwenge afite akabyiniriro ka Mudandi yemeza ko yakuze agakomeza kugakunda cyane.

Ubwo Producer Nessin aheruka I Kigali ari kumwe na Ykee Benda Mudandi yabimuganirihejo, bemeranya gukomeza ibiganiro nyuma bakazafata umwanzuro akajya gukorerayo indirimbo.

Ariko mbere yo kujya gukorera indirimbo muri Uganda ngo azabanza akorere indirimbo kwa Producer Junior cyangwa producer Paster P.

Yahaye impano abakunda umuziki we y’indirimbo zisobanuye

Mu rwego rwo kurushaho gushimisha abafana be, Mudandi Frank yahaye abafana be indirimbo yitwa “ Always and forever” ya Shania Twain na “Let me love you” ya Ne-yo zisobanuye mu Kinyarwanda.

Gusobanura indirimbo, nabyo yavuze ko ari ibintu akunda ngo kuko hariho abakunda indirimbo zo mu mahanga ariko batumva icyo zisobanura.

Ati “Izo ndirimbo nazo nazisohoye mu rwego rwo kurushaho gushimisha abantu kandi iyo umuntu atumva icyo indirimbo ivuze nyuma akakimenya biramushimisha cyane”.

Yongeye avuga ko kandi uko azajya asohora indirimbo azajya anasohora n’indi yo muhanga isobanuye.

Guhuza ubuhanzi bwe no gusobanura indirimbo avuga ko byose ari mu rwego rwo kugira ngo arusheho gushimisha abantu mu buryo bunyuranye.

Intego ye mu muziki, ashimangira ko ari ukugeza umuziki we kure hashoboka aharanira ko muzika nyarwanda irushaho kumenyakana ku Isi hose.

Abakunda umuziki we kandi abizeza ko ibihangano bihari ko atazigera abatenguha habe na rimwe. Asaba kandi abahanzi bagenze be kurushaho gushyigikirana mu rwego rwo kugira ngo bafatane urunana muziki Nyarwanda igere kure.

Imvano y’ubuhanzi bwe

Mudandi Frank yavuze ko akiri muto yakundaga kuririmba akajya mu makorali y’abana ngo gusa amaze gukura buhoro yagiye muri korali y’abakuze aho yasengeraga.

Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane ahitwa I Karengera ku Kibuye mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko ari bwo yatangiye kwandika indirimbo ze.

Mu muryango we ngo nta muhanzi wigeze abamo biri no mu byatumye ahanini bamwe mu muryango batarishimiraga ko yaba umuhanzi.

Ariko n’ubwo bamwe mu bo muryango we batabishakaga, yavuze ko kuko ari impano Imana yamuhaye yakomeje kubikunda ngo kuko ntawe usiga ikimurimo.

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo ni Miss ya Mudandi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo