Kwamamaza

Imyidagaduro

Umuhanzi Koffi Olomide yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu cye

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Umuhanzi Koffi Olomide yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu cye

Umuhanzi wo mu gihugu cya Congo Koff Olomide yatawe muri yombi kugira ngo ahatwe ibibazo nyuma yo gukubita umubyinnyi we bari muri Kenya bikamuviramo kwirukanwa.

Uyu muhanzi akimara gutabwa muri yombi yahise yandika amagambo ku rukuta rwe rwa Facebook agira ati: “ iyaba ubunyangamugayo bw’umugabo bwagaragaza ukuri”

Amakuru dukesha BBC aravuga ko impamvu y’ifatwa rya Koffi Olomide itaramenyekana, kuko yatawe muri yombi ku mabwirizwa yatanzwe n’umunyamategeko mukuru.

Uyu mugabo akomeje guhura n’insanganya nyuma y’aho igitaramo yari afite muri Zambia nacyo gihagaritswe.

Ku cyumweru ihuriro ry’abaririmbyi muri Zambia ryashyize hanze itangazo rivuga ko mu gitaramo yahagiriye muri 2013, Koffi Olomide yakubise umwe mu babyinnyi be ndetse n’umunyamakuru mu gitaramo akaza gucika polisi bagiye kumufata.

Iri huriro ryakomeje rivuga ko Koffi Olomide yagiye agaragarwaho ibikorwa by’ihohotera mu gihe abandi bahanzi baba abambasaderi b’amahoro.

Uyu mugabo nyuma yo gukubita umubyinnyi we yahise yirukanwa n’inzego z’umutekano muri Kenya asubizwa iwabo, ageze muri Congo yasabye imababazi cyane, asohora video ari kumwe n’uwo yakubise asaba imbabazi ndetse no kuri Television y’igihugu atangaza ko ibyo yakoze ari ubusazi kuko ubusanzwe akunda abagore kandi abubaha.

Nyuma y’aho yirukaniwe muri Kenya, Koffi uzwi cyane akanafatwa nk’umunyacyubahiro muri Congo yagarutse mu rugo iwe aho yakirijwe urusaku rwinshi ku kibuga cy’indege.

Si ubwa mbere Koffi Olomide yaba ahaniwe kurwana, mu 2012 yakatiwe amezi atandatu y’igifungo kubera gukubita utunganya muzika ye (producer) mu 2008 nabwo yakubise imigeri umunyamakuru wa RTGA TV anamena Camera ye.

Mu mwaka wa 2014 nibwo Koffi yatawe muri yombi kubera kwiyita izina rya (Vieux Ebola) akaba yararikoreshaga ku bipapuro byamamazaga ibitaramo bye.


Koffi Olomide ubwo yafatwaga

Uyu muhanzi akunze kurangwaho n’udushya afite amazina arenga 35 yiyita, Koffi usanzwe ufite amazina nyakuri ya Antoine Christophe Agbepa Mumba ni umuhanzi uzwi cyane mu gihugu cya Congo ni umuririmbyi, umubyinnyi akanatunganya umuziki, kuri ubu amaze kugira imizingo y’indirimbo igera ku 1001.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza