Umuhanzi Don Moen ashobora gutaramira mu Rwanda uyu mwaka

1

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, umuvugabutumwa,umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer Donald James uzwi nka Don Moen ashobora kuza gutaramira mu Rwanda muri uyu mwaka.

Umunyamerika Don Moen ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka ’I will sing Alive’ bivugwa ko ashobora gutaramira abanyarwanda muri Gicurasi mu gihe ibiganiro n’abashaka kumuzana byaba bigenze neza, nkuko Ikinyamakuru Imvaho Nshya cyabitangaje.

Ngo kuzana Don Moen ni muri gahunda yo kuzanira umuhanzi ukomeye abakunzi b’umuziki waririmbiwe Imana, nkuko n’abandi bahanzi bakomeye mu njyana zisanzwe bakunze gutumirwa bagashimisha abafana babo mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2014 na Kanama 2016 nabwo byari byavuzwe ko Don Moen azaza kuririmbira mu Rwanda, ariko birangira ataje.

Ku rubuga rwe Donmoen.com bigaragara ko nta gitaramo na kimwe afite muri Gicurasi uyu mwaka. Muri Mata bigaragara ko ho afitemo ibitaramo bitanu.

Azwi mu ndirimbo nka God Is Good All The Time, God With Us, God Is Good I Will Sing, God Will Make A Way, Heal Me O Lord, Give Thanks, Here We Are na Hallelujah To The Lamb.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo