Kwamamaza

Imyidagaduro

Umugore wa Diamond yibasiye umukobwa uherutse kwifotozanya n’umugabo we

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Umugore wa Diamond yibasiye umukobwa uherutse kwifotozanya n’umugabo we

Zari, umugore w’umuhanzi Diamond Platinamuz yiyamye abantu bose bakomeje kumugereranya na Anita Fabiola umukobwa uherutse kwifotozanya na Diamond ndetse akomeza kumuserereza avuga ko ntaho ahuriye n’uwo mukobwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhanzi Diamond Platinamuz yifotoranyije
n’umukobwa w’umugandekazi witwa Anita Fabiola ndetse iyo foto itangira gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga abantu bavuga ko uyu mukobwa yaba ari mwiza kuruta Zari, umugore wa Diamond.

Amagambo y’abantu amaze kurenga Zari, yafashe umwanya yandika ku rubuga rwe rwa Snap Chat maze yandika amagambo arimo ubwishongozi avuga ko ntaho ahuriye n’uwo mukobwa yagereranije n’isuka.

Yagize ati “ abasigaye mwese mureke kungereranya n’amasuka ataranabyara umwana umwe uko , murekere. Ku myaka 35 mbyaye abana bane ubu bose bameze neza, ndambiwe uko kugereranya kwanyu ndabinginze.”

Uretse kuba uyu mukobwa yarifotozanyije na Diamond byavuzwe ko baba baragiranye ibihe byiza n’ubwo nta gihamya cyabyo.

Si ubwambere Diamond yifotozanya n’abakobwa bikababaza Zari dore ko ubwo baheruka mu bitaramo yakoreye i Burayi na bwo barwanye bapfa abakobwa.

Zari ukomeje gufuhira Diamond ubu bivugwa ko yaba atwite inda yasamye Diamond atabishaka ariko we akabikora agamije kumuca ku dukobwa dukomeje kumushamadukira.

Arsene MUVUNYI

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

  1. Uwomuceru nareke abanabato birirubuzima kko we acyuyigihe urarata urubyaro nkaho abandi bobatabyara

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza