Umugabo wabanaga na Judith muri Canada yagaragaje ubuhemu yamukoreye mbere yo gushakana na Safi

Umugabo wo muri Canada witwa Rick Hilton wakundanaga na Niyonizera Judith uherutse gushakana na Niyibikora Safi bakunze kwita Safi Madiba yavuze ubuhemu n’amanyanga ya Judith ndetse n’agahinda yamuteye.

Uyu mugabo usa n’ukuze uvuga ko atuye muri Canada avuga ko mbere yuko Juditha aza mu Rwanda gusezerana na Safi bari bamaze igihe kini bakundana ndetse baranatangiye imishinga yo kubana nk’umugabo n’umugore.

Avuga ko Judith yagiye amubwira ko agiye gusura ababyeyi be akazagaruka ariko ngo nyuma yo kurira indege yahise afunga inzira zose z’itumanaho yavuganiragaho na Hilton.

Uyu Hilton ngo kuwa kabiri w’icyumweru gishize nibwo yatunguwe no kumenya ko Judith yarongowe na Safi maze afatwa n’agahinda ndetse ngo yumvaga agiye no kwiyahura.

Muri 2014 nibwo Hilton yatandukanye n’umugore we wa mbere bari bamaranye imyaka 30 maze ngo amara igihe kinini yarahuzwe urukundo. Gusa ngo muri Mata 2015 nibwo yaje guhurira na Judith ku rubuga rwa interinete maze Judith amwandikira amubwira ibyo gukundana na we amwumvisha ko akunda abagabo b’abazungu kandi bakuze.

Hilton avuga ko yaje guhura na Judith ndetse kuri uwo munsi bahita banaryamana nyuma aza kumuha amadorari 200 ndets engo nyuma Judith akomeza kumusaba guhura na we Hilton akaza amuzaniye amadorali baryamana inshuro nyinshi cyane ndetse ngo Hilton aza no kumwereka inshuti ze zose atangira no kujya asengera aho Judith yasengeraga.

Avuga ko yishyuraga inzu Judith yabagamo, akamwishyurira ubwishingizi bw’imodoka ndetse na telefone. Nyuma ngo Judith yaje kuguza Hilton amadorali ibihumbi bibiri amubwira ko ashaka kohereza imodoka mu Rwanda yo mu bwoko bwa Toyota RAV4 amubwira ko ashaka kuyigurisha ngo ayungukemo ariko ngo nyuma aza kubwira Hilton ko imodoka yangirikiye mu nzira itaragera muri Afurka nyamara mu byukuri ngo iyo modoka niyo Judith yahaye Safi.

Judith ngo yahoraga abwira Hilton ko agiye mu Rwanda gukemura ibibazo bimwe na bimwe aho ngo yigeze kumubwira ko arimo gutunganya inzu ye afite mu Rwanda nyamara ngo Hilton yaje kumenya ko iyo nzu yayihaye Safi.

Mu gihe Judith yabaga ari mu Rwanda, ngo yahagarikaga uburyo bwose bw’itumanaho akabwira Hilton ko mu Rwanda nta interineti ihaba. Uyu mugabo avuga ko yatangiye inzira yo kugana inzego z’ubuyobozi za Canada kugirango zikumira Judith na Safi kujya kuba muri Canada nkuko byagiye bivugwa kenshi ko nibamara kubana bazahita bajya kubayo kuko Judith afite ubwenegihugu bwa Canada.

Ubu bwenegihugu bwa Niyonizera afite bwa Canada ngo yabubonye biturutse k’umugabo babanye mbere yuko amenyanana na Hilton ariko baza gutandukana.

Uyu musaza uvuga ko akubye Judith kabiri mu myaka ngo ubu abayeho mu bihe byo kwiheba, agahinda no kwicuza yatewe na Judith

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo