Imyambarire ikojeje isoni ikomeje kuba umuco mu bahanzikazi bo mu Rwanda (AMAFOTO)

10

Imyambarire ikomeje kuranga bamwe mu bahanzikanzi bo mu Rwanda imaze kwibazwaho na benshi, aho usanga bamwe na bamwe bambaye hafi ubusa ndetse kandi ntibatinye no kujya mu ruhame ahantu haba hahuriye abantu b’ingeri zitandukanye nko mu birori bambaye gutyo.

Ibi bituma abagikomeye ku muco nyarwanda bibaza ahazaza hawo bakahabura dore ko usanga abantu baba bari ahabera ibyo birori biganjemo n’abakiri bato ukibaza umuco bazakurana mu gihe bibonera ababaruta basohoka biyamabariye ubusa.

Aya ni amwe mu mafoto yashyizwe ahagaragara muri iki cyumweru dusoje ataravuzweho rumwe n’abayabonye bagiye batandukanye kubera uburyo agaragaza imyanya y’ibanga y’abayambaye.


Uyu ni umuraperikazi Oda Paccy washyize ifoto hanze yambaye ubusa buribri


Imyambarire ya Asinah mu gitaramo cya couplet night na yo yibajijweho na benshi


Lynka (hagati) na we yambaye ku buryo benshi mu banyarwanda bibajijeho


Lynka Kaneza muri caple night yari yambaye umwambaro ugaragaza imiterere y’igitsina cye



Fealess ubwo yasusurutsaga abafana be

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 10

  1. Mana yomwijuru dutabare kandi uturengere !!!! isi irashize . umwana apha ryari yemwe??igiti kigororwa ryari c cyo??? babyeyi ni mudufashe pee nanjye ndi urubyiruko ark ndakijijwe bakiriye yesu kristo nkumwami numukiza wanjye niwe ungenga niwe unyobora

  2. Mana yomwijuru dutabare kandi uturengere !!!! isi irashize . umwana apha ryari yemwe??igiti kigororwa ryari c cyo??? babyeyi ni mudufashe pee nanjye ndi urubyiruko ark ndakijijwe bakiriye yesu kristo nkumwami numukiza wanjye niwe ungenga niwe unyobora

  3. abirirwa bavuga ibyindangagaciro na cyirazira babivuga muri politike ,kuki batabishyira mubikorwa ..njye reka mbabwize uku iki gihugu cyacu nigikomeza kugira urubyiruko rumeze gutya cyiraba cyijya aharindimuka..murwanda nka musaza nta mwana twese twabaye bamwe..bayobozi turabizi ko mwakoze byinshi birenze,ni mudufashe guhangana nibibintu bitwicira igihugu (ndore nkubu imvura yarabuze ..inzara imeze nabi mukeka ko ari iyihe mpamvu????)

  4. Ubundi se uyu Lynka arinda yiyambika ubusa gutya ashaka kwerekana iki? Nakureho isakoshi nubundi ntacyo yerekana ni ubusa buri buri! ntakibereyeho najyane ikawa ze ntizumye!!!

  5. kwambara urukozasoni mu ruhame utarwaye mu mutwe n icyaha cyangombye guhanwa n amategeko. nibareke urwiganwa bibuke Ko ar abanyarwanda

Tanga Igitekerezo