Uko waha Miss Mutesi Jolly amahirwe yo kwegukana ikamba rya nyampinga w’Isi

1

Mutesi Jolly yiyerekanye mu myambaro ya Kinyarwanda afite n’agaseke muri Miss world

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly niwe uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya nyampinga w’isi (Miss World 2016). Kumutora hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bikaba byatangiye.

Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly ari i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabirye irushanwa rya nyampinga w’isi uzamenyekana kuwa 19 Ukuboza 2016 aho ahanganye n’abandi ba nyampinga baturutse mu bihugu 120.

Abashinzwe gutegura iri rushanwa bamaze gutangaza ko ubu abashyigikiye aba banyampinga bashobora kubatora mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho bisaba kumanura (download) application yo muri telefone yitwa Miss World iboneka kuri App Store ndetse na Google Play.

Iyo umuntu amaze gushyira iyo application muri telefone ye ahitamo ba nyampinga batatu aha amajwi, ubundi umuntu akaba yakongererwa amajwi 3 mu gihe afashe ifatabuguzi kuri iyo application.

Gutora Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly bimuha amahirwe yo kuzahabwa igihembo cya nyampinga wakunzwe n’abantu benshi (People Choice Award) ndetse akajya no muri ba nyampinga 10 ba mbere.

Biteganijwe ko gutora bizarangira kuwa 18 Ukuboza i saa kumi z’umugoroba ku masaha y’i Kigali na saa munani ku isaha ngenga masaha ya GMT.

Miss Mutesi Jolly na bagenzi be bamaze iminsi 3 muri Amerika, ubu bakaba bari gukora imyitozo itandukanye, kwerekana impano bafite nabyo bigenderwaho mu gutanga amanota.

Miss Mutesi Jolly yiyerekanye kuri iki Cyumweru mu myambaro ya Kinyarwanda ndetse anafite agaseke mu ntoki.

Mutesi Jolly ajya kuva mu Rwanda yavuze ko ikimujyanye ari ukuzana ikamba rya nyimpinga w’isi dore ko yifitiye icyizere gihagije kandi abo bahanganye bakaba nta bundi buranararibonye bamurusha.

Yizeje abanyarwanda kandi ko azaharanira guhesha ishema ibendera ry’igihugu yajyanye, yirinda gukora ibihabanye n’umuco nyarwanda.

Nyampinga wa Nicaragua na nyampinga wa Mexique mu myambaro yabo gakondo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Nukuri ndabingize mureke dushyigikire miss rwanda jolly kuko abaye miss world byaba arishema rikomeye kandi courage kuri we pe!

Tanga Igitekerezo