Mu mafoto dore uko igitaramo cyo gusingiza intwari z’u Rwanda cyagenze

1

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Mutarama ni bwo habaye igitaramo cyo gusingiza Intwari z’u Rwanda, mu gihe hitegurwaga kwizihiza umunsi wazihariwe ku itariki 1 Gashyantare.

Iki gitaramo cyaranzwe n’imbyino n’indirimbo gakondo z’itorero ry’igihugu Urukerereza, iz’itsinda rya gisirikare rya Army Jazzy Band, Eric Senderi, King James, na Danny Vumbi wanahimbye indirimbo isingiza intwari.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu barimo abaminisitiri batandukanye, abayobozi ba polisi n’ingabo, abayobozi b’intara zose n’abandi batandukanye.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wari umushyitsi mukuru yavuze ko gusingiza intwari bikwiye atari gutarama gusa ahubwo ari ugukomeza gusigasira ibikorwa byakozwe n’intwari kandi abanyarwanda bagaharanira kubyongera.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “ubutwari nyabwo ni uguhitamo ibitubereye”




Abantu b’ingeri zose bari babukereye ku bwinshi




Army Jazzy Band yakoze iyo bwabaga isusurutsa imbaga yari iteraniye aho




Habaye no kwiyereka mu mbyino zitandukanye


Senderi ati "Muhaguruke tubyine" abwira imbaga y’abanyarwanda yariteraniye aho

King James nawe yari ahabaye asusurutsa abitabiriye

Abayobozi barimo Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi, na Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe bari bitabiriye ibirori

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wari umushyitsi mukuru ageza ijambo kubari bateraniye aho

Minisitiri w’intebe asuhuza umugaba mukuru w’ingabo Gen Patrick Nyamvuba

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo