Kwamamaza

Imyidagaduro

Umunyarwandakazi yegukanye ikamba rya Miss Campus Kabale

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Umunyarwandakazi yegukanye ikamba rya Miss Campus Kabale

Miss wa Campus ya Kabale (hagati) hamwe n’igisonga cya mbere Viola Kusasira n’igisonga cya kabiri Maureen Muhindo

Joseline Uwineza, Umunyarwandakazi wiga muri Kaminuza yitiriwe Bishop Bahram muri Uganda, mu ijoro ryo kuwa gatandatu yegukanye ikamba rya nyampinga urusha abandi ubwiza muri za kaminuza zo mu gace ka Kabale muri Uganda (Miss Campus Kabale 2016/17).

Uwineza yari ahanganye n’abandi bakobwa 12 ari bo Viola Kusasira , Barbra Arinaitwe , Nicole Triscille Igarameza , Shallon Nantume, Maureen Muhindo, Dorcus Awino, Deborah Atieno, Amandline Irakunda, Joan Chebet, Faith Namara na Umutoni Josiane.


Joselyne Uwineza wegukanye ikamba rya Nyampinga 2016/17muri kaminuza yitiriwe Bishop Bahran muri Kabale/Uganda

Uyu mwari wiga ubucuruzi (business administration) yakurikiwe na Viola Kusasira, wiga mu mwaka wa Kabiri mu itumanaho (Mass Communication) muri Kaminuza yitiriwe Bishop Bahram, na ho ku mwanya wa gatatu haza Maureen Muhindo wiga muri Koleji ya Uganda y’Ubucuruzi.


Uwineza wegukanye ikamba ari kumwe n’abakobwa 12 bahataniraga ikamba


Ubwo aba bakobwa biyerekaga abitabiriye ibi birori

Abarundikazi, Triscille Igarameza na Irakunda Amandine ni bo bari bakunzwe cyane ariko baje kunanirwa gusubiza ibibazo babajijwe n’abagize akanama nkemurampaka bituma batsindwa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza