Ubumuntu Arts Festival: Hibanzwe ku bibazo byo mu Burundi, Kongo na Siriya (Amafoto)

kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nyakanga 2016 Iserukiramuco Ubumuntu Arts Festival riri kubera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ku munsi waryo wa 2 herekanywe imikino inyuranye yagaragazaga ibibabazo byugarije impunzi z’abarundi na Siriya ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri kongo.

Iserukiramuco Ubumuntu Arts Festival riri kuba ku nshuro ya kabiri, aho rifite intego yo gutanga u butumwa bushishikariza abantu kuba umwe bakamagana urwango n’amakimbirane byugarije abatuye isi.

Ku munsi waryo wa kabiri, imikino yerekanywe yibanze ku bibazo impunzi z’abarundi zihungiye mu Rwanda no bindi bihugu zifuza ko u gihugu cyazo hagarukamo amahoro bagasubira mu buzima busanzwe, bakiga, bakongera guhura n’imiryango yabo batatanye.

Undi mukino wakoze ku mitima ya benshi ni umukino witwa “Kivu” umukobwa w’umunyekongo wafashwe ku ngufu n’inyeshyamba zo muri kongo ndetse bikagera n’aho bamutera inda atateganije, bikamutera ipfunwe ryo kubivuga.

Iyi imikino yose yaganishaga kukwerekana ibibazo abatuye muri aka karere bahura nabyo ndetse ko barambiwe guhora mu buhinzi no guhohoterwa.

Iri serukiramuco ryatangiye kuwa 14 Nyakanga 2016 rikaba rizarangira kuwa 17 Nyakanga 2016 rikaba ryaritabiriwe n’abaturutse muri Uganda, Sudan, Cambodia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ireland, u Budage, Iraq, u Bubiligi, Gabon, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Busuwisi, Afurika y’Epfo, u Bwongereza, u Buholandi , u Burundi, Syria n’u Rwanda.


Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo