Ubuhamya bwa Nsengimana wazibukiriye gucuza urumogi ubu akaba ari miliyoneli

Nsengimana Damien utuye mu mudugudu wa Gasarabwayi, mu murenge wa
Musaza, mu karere ka Kirehe, avuga ko yamaze imyaka 5 acuruza
ikiyobyabwenge cy’urumogi, nyuma yo kugororwa no kubireka yahinze urutoki rumwinjiriza s1,200,000 ku mwaka.

Mu buhamya Nsengimana yatanze ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo
kurwanya ibiyobyabwenge mu murenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe,
yagaragaje ko ibiyobyabwenge nta kamaro kabyo, ahamagarira abaturage
bose kubyirinda.

Nsengimana Damien avuga ko yacuruje ikiyobyabwenge cy’urumogi kuva mu
mwaka wa 2000, kugeza mu mwaka wa 2005. Avuga ko muri icyo gihe
cy’imyaka 5 yamaze nta nyungu yabonyemo uretse gufungwa mu gihe
cy’umwaka umwe, yafungurwa agasanga abo mu muryango we barakennye
cyane.

Yagize ati “Nafatanywe ibiro 20 by’urumogi nari naguze n’abarukuye mu
Gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya . Nafunzwe umwaka wose, ariko
nakuyemo ibihombo gusa. Ibiyobyabwenge ni ibintu bibi, umuntu
ubigenderamo nta bwenge atunga akwiye kubireka agakora ibindi byamuteza
imbere. Nta muntu n’umwe nigeze mbona waguze imodoka ayikuye mu
rumogi, njye icyo niboneye ni uko amafaranga yo mu rumogi ataramba,
nta cyo amara.”

Nyuma y’umwaka yamaze muri gereza, Nsengimana yarafunguwe atangira
gushaka amafaranga mu nzira nziza, binyuze mu buhinzi bw’urutoki nk’uko
abisobanura.

Agira ati: “Narafunguwe nsaga umuryango wanjye, ababyeyi, abana
n’umugore, barakennye kuko bari bararushye bangemurira. Nahise niha
ingamba zo gukora nyuze mu nzira nziza. Nagujije amafaranga ibihumbi
100 inshuti yanjye, irayampa, ndagenda mpinga isambu neza ibigori neza
imifuka 15.”

Nyuma yo kugerageza ubuhinzi, bwaje kumuhira ku buryo ubuhinzi
bw’urutoki akora kugeza magingo aya bumwinjiriza amafaranga y’u Rwanda
asaga ibihumbi 100 ku kwezi.

Ati “Namaze kumwishyura wa mwenda, mpita nkomeza mpinga ibishyimbo,
byeze imifuka 10 ndayigurisha, amafaranga ndayabitsa, ubwo ntangira
gukorana n’ibigo by’imari. Bangurije amafaranga miliyoni, mfata
isambu yanjye nyihingamo urutoki, rurera ku buryo ubu isambu yanjye
ukwezi kumwe, impa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, ku buryo iyo
umwaka urangiye nibarira inyungu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 200.”

Nsengimana Damien waretse gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi burundu, ahamya ko ubu yongeye kwiyubaka abana be, abahungu 2 n’abakobwa 2 bakaba
barabashije kwiga, kandi akaba abanye neza n’abaturanyi be,ubu akaba
yitabira na gahunda za Leta zinyuranye aho gukomeza ibiyobyabwenge.

Lucien KAMANZI

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo