Kwamamaza

Imyidagaduro

Tom Close yikuye mu gitaramo cya 2Face Idibia

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Tom Close yikuye mu gitaramo cya 2Face Idibia

Umuhanzi Tom Close yatangaje ko atazagaragara mu gitaramo cy’umuhanzi wo muri Nigeriya 2 Baba uzwi nka 2Face Idibia kizaba mu mpera z’iki cyumweru bitewe nuko ngo hari ibyo atumvikanye n’abagitegura

Kuri uyu wa 23 Nzeri 2016 i Kigali hategerejwe igitaramo cyizitabirwa n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya witwa 2Baba wamenyekanye nka 2Face Idibia.

Ku byapa byamamaza iki gitaramo hagaragaraho umuhanzi Tom Close azafatanya n’itsinda Urban Boys akaba ari na 2Baba ubwe wasabye ko yakorana n’aba bahanzi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Tom Close yavuze ko atazabasha kwitabira iki gitaramo kubera ko hari ibyo atumvikanye n’abagiteguye.

Yagize ati: “ndifuza kubamenyesha ko kubera ko abateguye iki gitaramo batubahirije ibyo twumvikanye, ntazabasha kukibonekamo, gusa niba hari uwifuzaga kureba 2Face hamwe n’abandi bahanzi bazaba bari muri icyo gitaramo, ibi ntibikwiriye kugira uwo bibuza kuzajyayo”

Mu butumwa yatanze, umuhanzi Tom Close ntiyigeze atangaza ibyo atumvikanye n’abategura icyo gitaramo.

Ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku bwitabire n’imigendekere y’iki gitaramo kuko gishobora guhomba abakunzi ba Tom Close bari kuzajyayo.


Tom Close yari kubyapa byamamaza igitaramo

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza