Kwamamaza

Imyidagaduro

The Ben k’urutonde rw’abahatanira ibihembo bya ’Africa Entertainment Awards USA’

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
The Ben k’urutonde rw’abahatanira ibihembo bya ’Africa Entertainment Awards USA’

Umuhanzi nyarwanda The Ben ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ku rutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo bya African Entertainment Awards USA bizatangirwa i New York kuwa 22 Ukwakira 2016.

The ben afite indirimbo ‘Nta cyadutanya’ yakoranye n’umuhanzikazi Princess Priscillah, ni yo ndirimbo iri guhatana n’izindi zitandukanye z’ibyamamare k’umugabane wa Afurika mu bihembo bikomeye bitangwa ku bahanzi bakoze cyane kurusha abandi bigatangirwa muri Amerika.

The Ben kandi ari mu bahanzi bafite indirimbo zifite amashusho meza yahize izindi muri Afurika.

Kuri ubu uyu muhanzi ahanganye n’abahanzi bakomeye nka Diamond Platnumz (Utanipenda), Eddy Kenzo (Maria Roza), Joh Makini ft AKA (Don’t bother), Ommy Dimpoz (Achia Body) ndetse na MC Galaxy (Hello).


Urutonde rw’ibyamamare ahanganye na byo

Avugana nitangazamakuru, yavuze ko kwibona kuri uru rutonde byamuteye imbaraga n’akanyabugabo ko gukora cyane. Ati: “Ndashima Imana kuba nabaye umwe mu bahatanira ibihembo bya Africa Entertainment Awards USA, nabishobojwe n’indirimbo yanjye ‘Nta cyadutanya’. Byanteye imbaraga mu buryo bukomeye, nta kindi navuga uretse gushima Imana.”

Mu Kwakira 2015, ibi bihembo byatangiwe i New York, icyo gihe ababitegura bageneye The Ben igihembo cy’ishimwe kubera indirimbo ye ‘I can see’.

Ibihembo bya African Entertainment Awards USA bitangwa ku bahanzi bo muri Afurika bakoze neza kurusha abandi, hakarebwa ibyiciro bitandukanye ku bakorera umuziki ku Mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo.

Guteza imbere umuziki wa Afurika ukarushaho kumenyekana ku Isi no kuzamura impano z’abahanzi bo muri Afurika ni yo ntego nyamukuru y’iri rushanwa
Kuri ubu The Ben yasohoye indirimbo nshya yise ‘Habibi’, avuga ko agiye guhita akora amashusho azaba atandukanye n’andi yigeze yakora kuko ateganya kuyikora ku rwego ruhambaye

The ben yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi harimo n’izo yagiye akorana n’abandi bahanzi bagenzi be harimo “Nduwikigali, Ko nahindutse, I can see ndetse na Ntacyadutanya ari na yo imwinjije muri iri rushanwa rya African Entertainment Awards USA ”

Umva indirimbo ye nshya yise “Habibi”

IBITEKEREZO

  • Kwizera emmy Yanditse:

    your doing great guyz keep on

  • Noella Yanditse:

    urashoboye ndetse cyane... komeza utere intambwe ujya imbere

  • -xxxx- Yanditse:

    Komereza ho kbs tutakwemera.

  • Ntihemuka Legiz Yanditse:

    murashoboe mukomerezaho

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza