Teta Sandra yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu gisubitse

2

Umunyamideli Teta Sandra yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’amezi atandatu asubitse kubera icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Teta yatawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka akurikiranyweho kwishyura sheki itazigamiye kuri Hotel Serena.

Si ubwa mbere akurikiranyweho ibi birego kuko guhera muri 2015 byagiye bimuvugwaho, rimwe na rimwe akanatabwa muri yombi akarekurwa.

Ikinyamakuru Umuseke cyatangaje ko Teta Sandra atagaragaye mu rukiko kuri uyu wa Gatanu ari nabwo yagombaga gusomerwa.

Kuba Teta yakatiwe igihano gisubitse bibvuze ko arahota arekurwa, yazongera kugira icyaha afatirwamo ku gihano ahabwa na ya mezi atandatu bakayongeraho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo