Teta Diana nawe yavuye mu bahatanira Salax Awards 7

1

Umuhanzikazi teta Diana nawe amaze gusezera muri Salax Awards ya 7 nyuma aho yatangaje ko afite gahunda nyinshi zitamwemerera kuzibangikanya n’ibindi.

Teta Diana yari mu byiciro 2 hari icy’umuhanzikazi w’umwaka n’icy’umuhanzi uririmba mu mudiho nyafurika (Afro Beat).

Teta utabarizwa mu Rwanda kuri ubu yatangaje ko yeguye mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards kuko afite izindi gahunda nyinshi, bityo atabibangikanya.

Teta Yeguye nyuma ya King James nawe wavuze ko atazahatanira ibi bihembo kubera impamvu ze bwite.

Mu marushanwa ya PGGSS6 nabwo Teta Diana yari yatowe ariko nyuma aza kwegura nabwo kubw’imirmo myinshi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo