Sunny yemeza ko umuco n’idini bishobora kudindiza iterambere ry’umuhanzi

1

Sunny Rwanda umuhanzikazi ukorera umuziki we muri Kenya n’ahandi
Ingabire Sunlight Dorcas uzwi nka Sunny Rwanda, avuga ko umuziki wo mu Rwanda udindizwa no kwitinya kwa bamwe mu bahanzi ndetse no gutsimbarara ku muco n’idini cyane nyamara biyibagije ko bawukora nk’akazi kabo ka buri munsi.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na Makuruki yagereranyije umuziki ukorerwa mu Rwanda ndetse n’ukorerwa mu mahanga maze avuga ko harimo ikinyuranyo kinini.

Sunny yavuze ko mu Rwanda hakiri ikibazo cyo kwitinya mu muziki ndetse ashimangira ko abahanzi bo mu Rwanda bagomba guha abanyarwanda ibyo bakunda binajyanye n’umuco w’u Rwanda ariko ntibiyibagize ko no gukora umuziki ujyanye n’umuco w’ahandi cyangwa kwitabira ibitaramo batarebye ku idini nabyo byabazanira inyungu.

Yagize ati: “ Abahanzi bo mu Rwanda barakitinya ntibashaka gushora imari mu muziki ngo bagure ibikorwa, ndetse abenshi baracyatsimbaraye ku muco n’idini bakumva ko hari aho batajya kuririmba abandi bakumva ko baramutse hari amarushanwa bagiyemo amadini yabo yabaca, ushobora kugendera ku idini n’umuco ugatakaza byinshi wiyibagije ko uri muri business.

Nanjye sinanga umuco w’u Rwanda kuko n’iyo ngiye gutaha ubukwe ndakenyera, gusa bitandukanye no kuba ndi gukora akazi k’umuziki kuko binsaba kwambara n’ibyo abo hanze bakunda....mfite idini gusa nta rushanwa ntakwitabira kuko mu gihe ndi gukora umuziki nka business ngomba gushyiramo imbaraga kuko niwo untunze .”

Uyu muhanzi kazi kuri we abona gukorana indirimbo ukizamuka n’abahanzi bataragira izina ari uguhomba kabiri kuko abenshi basaba amafaranga barangiza bagatenguha cyangwa bakambura uwo bagiye gukorana, n’ubwo yirinze kugira uwo ashyira mu majwi.

Yagize ati: “Nk’ubu mfite collabo nyinshi gusa ubu narabihagaritse sinzongera gukorana indirimbo n’umuhanzi utaragera kure, ndashaka kwitonda nkazakorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye…. Ndateganya kujya muri Nigeria.”

Umuhanzikazi Sunny

Ingabire Sunlight avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015 kuri ubu akaba amaze gukora indirimbo enye arizo, Unanitaka, Akabisous,Nkunda kuririmba na Naumwa. Muri izi ndirimbo eshatu yazikoreye amashusho kuri ubu akaba ari gutegura gushyira hanze amashusho y’indi yitwa Naumwa imaze iminsi mike isohotse.

Avuga kandi ko kuri ubu ataratangira gukora ibitaramo byinshi kubera ko agihugiye mu kurangiza umuzingo w’indirimbo ze akaba yiteguye gukora ibitaramo byo kuzimenyekanisha ubwo azaba yujuje umuzingoi(Album).

Umuhanzi kazi Sunny Rwanda w’imyaka 24 yavukiye mu Rwanda mu ntara y’uburasirazuba ahahoze ari Kibungo kuri ubu akaba akunze kubarizwa mu bihugu byo hanze nka Kenya n’ahandi bitewe n’akazi akora ko gucuruza no kwambika imyenda abasitari(Fashion designer) byose akabivanga n’umuziki we.
Kanda hano wumve indirimbo ’Naumwa’ ya Sunny:

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo