"Solo Club" akabyiniro kazanye ikosora muri Kigali

Rain Bow hoteli iherereye Kicukiro Niboye mujyi wa Kigali ibafitiye uburyo bwiza bwo kuruhuka mu minsi y’akazi by’umwihariko mu minsi y’impera z’icyumweru (Week-end) aho abantu babasha kwibyinira umuziki uyunguruye mu kabyiniro kagezweho kazwi nka Club Solo, ndetse hakaba hari na Karaoke n’igisope.


Bar ibonekamo icyo kunywa cyose kandi ku giciro gito

Umuntu wese ubyukira ku murimo ashaka kwiteza imbere, akenera no kuruhuka ngo agarure imbaraga aba yatakaje mu cyumweru cyose kugira ngo asubize ubwenge ku gihe yitegura gutangira ikindi cyumweru afite imbaduko, ibyo akabifashwa no gusohokera ahantu hatuje ndetse abona ibyo akeneye byose bimufasha kuruhuka kandi ku giciro kiza.

Ibyo byose Rain Bow Hotel irabyujuje dore ko ifite akabyiniro k’igitangaza muri Kigali kazwi nka Solo Club aho aba DJ babigize umwuga baba bacuranga indirimbo zibyinitse kandi zigezweho.


Amajwi yo mu kabyiniro ntasakuriza abari hanze

Umwihariko w’aka kabyiniro ni uko kuhinjira ari ubuntu, akaba ari wo mwihariko Solo Club irusha utundi tubyiniro twose.

Abasohokeye muri Solo Club ntabwo bicwa n’inyota kuko habarizwa ibinyobwa by’ubwoko bwose kandi ku giciro utasangaha ahandi dore ko kuva ku mafaranga 700 ubasha kwibonera icyo kunywa gisembuye maze inshuti zigasabana.

Akabyiniro ka Solo Club kuri Rain Bow Hotel iherereye Kicukiro muri Niboyi gafungura kuva buri wa gatanu na buri wa gatandatu.

Si ibi gusa kuko kuwa kane baba bari gucuranga umuziki utuje (Piano Bar) kuwa wagatanu no kuwa gatandatu kandi hakaba hari umuziki w’umwirere uzwi nk’igisope ibyo byose bigasozwa na Karaoke nziza yo ku cyumweru.

Abashaka kuharuhukira bakiyongeza undi munsi bateguriwe ibyumba byiza ku igabanyirizwa (discount) aho amafaranga ibihumbi 20 ku munsi uhabwa icyumba kirimo ibyangombwa byose utibagiwe amafunguro ndetse n’icyo kunywa na byo ku giciro kinogeye bose.

Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 07884 47045 bakakwakirana urugwiro, maze ibyifuzo byawe bakabyuhariza uko ubishaka.


Aho kubyinira harisanzuye, urushye yicara mu ntebe nziza akaruhuka

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo