Nkusi Arthur (Rutura) yahishuye ikimutera gukoresha icyongereza cyane mu bitaramo bye

11

Athur Nkusi uzwiho gusetsa cyane

Umunyarwenya Nkusi Arthur aravuga ko atagikeneye kwamamara mu Rwanda ahubwo ko ashaka gukomeza kumenyekana cyane mu mahanga ari na yo mpamvu ngo mu bitaramo bye adakunda gukoresha ururimi rw’ikinyarwanda.

Nkusi Arthur ni umwe mu banyarwenya bo mu Rwanda bamaze igihe kitari kinini batangiye uyu mwuga ariko akaba amaze gutera intambwe igaragara ugereranyije n’abandi bamutanze muri uyu mwuga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Nyakanga 2016 avuga ku gitaramo cye afite kuri iki cyumweru, Arthur yasobanuye ko impamvu akunda gukoresha icyongereza cyane kuruta uko bakoresha ikinyarwanda ari uko aba afite intego yo kwimenyekanisha ku banyamahanga kuruta uko yimenyekanisha ku banyarwanda.

Yagize ati “Buri wese akora agira ngo atere imbere, nkubwije ukuri singikeneye kwamamara mu Rwanda ahubwo ndashaka kumenyakana no mu mahanga bakamenya.”

Yavuze ko hari bagenzi be bo muri Comedy Knights bakora mu gifaransa byabahesheje amahirwe yo gukora ikiganiro kuri televiziyo ya Canal plus, ndetse ko nawe impamvu yatangiye gutumirwa muri Kenya na Uganda ari uko akoresha icyongereza iyo aza kuba akoresha ikinyarwanda ngo ntawari kumumenya.

Arthur nkusi yaboneyeho yemeza ko mu gitaramo cyo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2016 azakora mu rurimi rw’icyongereza byibuze ku kigero cya 90%.

N’ubwo Arthur akina comedy mu cyongereza cyane, usanga mu bindi akora nko kuri radiyo ndetse n’aho aba yayoboye ibirori akoresha ikinyarwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 11

  1. Andika Igitekerezo Hano yego nogukoresha indimizohanze.nibyiza arikontuzibagirwe.nurwiwanyu kukobosesikobumva indimizamahanga

  2. Nonese kubera iki andaashaka kuvuga ikinyarwanda aziyuko twese tuzi ururimi rwamahanga? ariko ndamwemera arasetse cyane

  3. 1 | 2

Tanga Igitekerezo