Meddy yamaganiye kure abavuga ko yashishuye indirimbo ye "Ntawamusimbura"

5

Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera muzika muri leta zunze ubumwe za Amerika Ngabo Medard Girbert uzwi kwizina rya ’Meddy’ yagize icyo atangaza ku magambo aherutse kwandikwa n’umuraperi kazi Odda Paccy.

Tariki ya 24 Nyakanga 2016 abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram nibwo Odda Paccy yandikatse amagambo ku ndirimbo ya Meddy na The Ben zasohotse zikurikiranye. Icyo gihe uyu muraperikazi yerekanye uruhande ahagazeho ndetse avuga ko ibyo Lick Lick yakoreye Meddy byamuyobeye ugereranyije n’indirimbo, The Ben yakorewe na Pastor P.

Paccy yagize ati: “Nsanzwe nemera Lick Lick kuri production, ariko aha ubanza naratakaye cyane #ntawamusimbura, Meddy na Ben ni abantu 2 batandukanye cyane ntitukabagereranye. The Ben ibihe byose…indirimbo nziza iryoshye, The Ben na Pastor P mwakoze akazi katoroshye…”

Aganira n’Isango Meddy yabajijwe kuba yarasohoye indirimbo nyuma gato y’iya The Ben ko bitaba ari uguhangana maze abihakana yivuye inyuma ndetse yongeraho ko abavuga ko yayishishuye(kwigana) atari byo ko ahubwo ari inganzo ye bwite yigiriye.

Akomeza avuga ko mu cyatumye bashyira hanze indirimbo icyarimwe bari babiziranyeho.avuga ko ibyo umuraperi Oda Paccy yavuze kuri izi ndirimbo atabitindaho, ahubwo abifata nko guhubuka cyangwa gushaka kumenyekana.

Ati: “Ari njye, The Ben na Lick Lick byose tubifata nk’umwuka wo guhangana uba waje mu bafana akenshi hakazamo guhubuka.”

Kugeza ubu Meddy ubarizwa mujyi wa Chicago, ategerejwe mu bitaramo bitatu azakorera muri Canada. Tariki ya 6 Kanama 2016 Meddy azataramira mu mujyi wa Edmonton akurikizeho ikindi gitaramo azakorera mu mujyi wa Ottawa tariki 12 Kanama 2016 ibi bitaramo azabisoreza mu mujyi wa Montreal tariki ya 13 Kanama 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Ndi Inyanza:paccy Nagabanye Guhimba Medy Arakora Cyane Knd Arashoboye Ahubwo Paccy Nawe Shyiramo Imbaraga Urebe Ko Washyikira Medy Na The Ben So Thnx!

  2. uyu Paccy azi injyana zingahe nyuma ya hip hop yigeze kwibeshyera ko akora?yaba azi iyitwa blues?ese wigeze wumva indirimbo za Sebanani na Amisi bi Burundi?waba uzi indirimbo when a man loves a woman?nta muziki uzi rero kuko uwo niwo muziki dushaka indirimbo abantu bose bakwumva yaba umusaza kugera kumwana muto plz abanyarwanda tujye tubanza tumenye ibintu mbere yo kujudginga Indirimbo ya Meddy ntaho ihuriye niya Rihanna habe na gato ndetse ntizigenda kimwe ari ibyo twavuga ko Sebanani yashishuye Amissi. Amissi nawe agashishura Bonnie M nabo bagashishura abandi,.....kandi sibyo ahubwo ni injyana ya blues niko igenda ni umwimerere

  3. Ariko Meddy Ko Tumwemera Uwo Muraperikazi Amushakaho Iki? Meddy Komeza Usunike Muzika Abo Bigutesha Umutwe?

Tanga Igitekerezo