Kwamamaza

Imyidagaduro

"Sinajyaga muri Nyampinga nshaka ikamba" Vanessa Mpogazi

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi

Miss Vanessa Mpogazi wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 aravuga ko atazongera kwitabira amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda n’ubwo atabashije kwambikwa ikaba nyuma yo kubiharanira inshuro ebyiri zose ataha amara masa.

Vanessa Mpogazi ni igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda 2016. Iri kamba Vanessa Mpogazi kugira ngo aribone byamubijeje icyuya kuko kuva mu mwaka wa 2014 yitabiraga iri rushanwa ariko ntabashe gutsinda, ariko nawe ntiyacika intege.

Ubwo Vanessa Mpogazi yitabiraga amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda umubyeyi we Mpogazi Emmanuel yavuze ko atiyumvisha uko umukobwa ahora aza mu myanya y’inyuma.

Mu kiganiro Makuruki.rw yagiranye na Vanessa Mpogazi yavuze ko nta gahunda y’indi afite yo kongera kwitabira amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda kuko atashakaga kuba Nyampinga w’u Rwanda ngo ahubwo icyo yashakaga ni ukubona uko atambutsa ijwi rye mu kubaka igihugu.

Yagize ati “ Oya kuko impamvu najyaga muri nyampinga ntabwo kwari ukugira ngo nambare ikamba ahubwo kwari ukugira ngo ngire rya jwi rizatuma mpagararana n’abantu nk’aba bafite ICT Company tukaganira bakanyumva bakavuga bati ni gute twamufasha. Kuba narabigezeho niryo kamba ryanjye niyo ntego nari mfite ntekereza ko nta mpamvu yo gusubiramo.”

Miss Vanessa Mpogazi yahize ko azateza imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga mu mashuri ndetse kuri ubu akaba aribyo ari gukora abifashijwemo na sosiyete ya Africa Smart Investment itanga za mudasobwa ku banyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

IBITEKEREZO

  • Flores Yanditse:

    Mu marushanwa habamo gutsinda no gutsindwa birazwi. Emera ko bitagenze uko wabishakaga mais nturagire abantu ngo ntaryo washakaga kandi numubyeyi wawe byaramuhagurukije bikanatangaza abantu ukuntu umugabo yahaguruka kurwanira umukobwa we ngo baramurenganya.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza