Serena Gomez yasohoye indirimbo bikekwa ko yicuza icyamutanyije na Justin Bieber

Umuhanzikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Serena Gomez yasohoye indirimbo irimo amagambo y’agahinda, aho avuga ko hari uwo bigeze gukundana ntamubere inshuti nziza.

Gomez wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Same old love , The heart wants what it wants..yabivuze mu ndirimbo shya yasohoye yitwa ‘Bad Girl’.

Uyu munyamideli w’umuhanzi, by’umwihariko yamenyekanye mu rukundo rw’igihe kitari gito n’umusore nawe w’umuhanzi Justin Bieber.

Serena Gomez na Justin Bieber nyuma yo gutandukana uyu mukobwa yagiye avugwa mu rukundo n’abantu batandukanye nka Nick Jonas, Zedd ndetse na The Weekend bivugwa ko bari kumwe ubu.

Amakuru dukesha urubuga hollywoodlife. avuga ko iyi ndirimbo Serena Gomez yise “Bad girlfriend” ashobora kuba yarabwiraga uyu mukunzi we wa kera Justin Bieber.

Muri iyo ndirimbo hari aho agira ati “Ndabizi ko ntakubereye umukunzi mwiza, sinigeze nkuba iruhande nigihe wampamagaraga ”

Akomeza avugamo ukuntu umukobwa mwiza akwiye kwitwara ku mukunzi we, kabone n’iyo we yaba yamukubaganiye.

Ibi byatumye abenshi bibaza niba yaba ari kwicuza itandukana rye na Justin Bieber.

Icyakora Hollywoodlife yavuze ko hari abakeka ko Gomez yaba ashaka kugaragaza uburyo umubano we n’umukunzi we mushya utifashe neza.

Ndayishimiye Thierry

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo