Kwamamaza

Imyidagaduro

Selena Gomez yakoze amateka atarakorwa n’ibindi byamamare

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
Selena Gomez yakoze amateka atarakorwa n’ibindi byamamare

Benshi bakoresha urubuga nkoranya rwa instagram babona amafoto atandukanye y’abastari aba akunzwe cyane nukuvuga afite (likes) nyinshi kurusha andi, kuri ubu umuhanzi selena Gomez yakuyeho agahigo kari gafitwe na Justin bieber wahoze ari umukunzi w’uyu muhanzikazi Selena Gomez.

Mu kwezi kwa gatanu(Gicurasi) 2016, Justin Bieber ni we wari uyoboye abakoresha Instagram bose mu kugira ifoto yakunzwe cyane kuva uru rubuga rwabaho. Icyo gihe yari yashyizeho ifoto ye na Selena Gomez basomana, mu kwezi kumwe gusa yakunzwe n’abantu basaga 3,600,000.

Icyo gihe Instagram yatangaje ko Justin Bieber ari we ufite agahigo, yahise asimbura Kendall Jenner wari ufite iyitwaga iya mbere yabonye Likes zigera kuri miliyoni eshatu n’igice mu gihe cy’umwaka wose.

Ifoto ya Selena Gomez afite icupa rya Coke yakunzwe [Likes] inshuro miliyoni enye mu byumweru bibiri bishize. Kuri iyi foto Gomez yanditseho avuga ko amagambo ari ku icupa ahuye neza n’amagambo agize indirimbo ye "Me & The Rhythm".

Justin Bieber yari amaze igihe kigera ku mezi atatu afite agahigo ko kugira ifoto yakunzwe na miliyoni nyinshi z’abantu ku Isi. Urubuga rwatangaje ko ifoto y’uyu mukobwa ariyo iri imbere ndetse abayikunze [Likes] ni wo mubare munini ubayeho kuva uru rubuga rwabaho.

Ifoto imaze gukundwa na benshi mu mateka y’urubuga rwa instagram
Ifoto ya Justin Bieber asomana na Gomez, ubu imaze gukundwa inshuro 3,700,000 mu gihe cy’amezi atatu ashize ishyizwe kuri Instagram.

Mu mezi 45 ashize, Louis Tomlinson na Zayn Malik bo muri One Direction bashyize ifoto yabo kuri Instagram bibuka itsinda Kiss for Halloween, kugeza ubu yakunzwe inshuro miliyoni imwe.

Justin Bieber afite indi foto yakunzwe cyane, aho yifotoje ari kumwe na Will Smith. Iyi imaze gukundwa inshuro miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu mu mezi 35 ashize.

Iyo Kim Kardashian yashyizeho yakoze ubukwe na Kanye West kuwa 26 Mata 2014, ubu imaze kubona Likes miliyoni ebyiri n’igice.

Selena Gomez [umukunzi w’igihe kinini wa Justin Bieber] ni we uyoboye abakoresha Instagram mu kugira umubare munini w’abamukurikira [followers] aho afite miliyoni 89 n’ibihumbi magana ane.


Justin Bieber na Gomez basomana, niyo yari imaze amezi atatu iyoboye izakunzwe ku Isi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza