Mu magambo akarishye, Safi yihanangirije abifuza umukunzi we

Niyibikora Safi uzwi nka Safi mu muziki nyarwanda akaba umwe mubasore batatu bagize itsinda rya Urban Boyz yatanze gasopo ku muntu uzakora ku mukunzi we avuga ko uzabigerageza azamwica.

Uyu musore ukunzwe na benshi mu banyarwanda yashyize hanze ifoto ari kumwe na Parfine iherekejwe n’amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza aho ugenekerereje mu kinyarwanda yagize ati "ndabizi ni mwiza by’agahebuzo ariko ni uwanjye numukoraho nzakwica!".

Aya magambo Safi yashyize ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa instagram aje nyuma yaho hari haciye iminsi we n’umukunzi we Parfine batavugwa cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nyuma yaho Safi avuye kumureba i Dubai.


Iyi ni yo foto Safi yashyize kuri Instagram ye

Gusa muri iyi minsi Safi yari akunze kugaragara ari kumwe n’undi mukobwa w’umuzungukazi benshi bakunze kuvuga ko baba bari mu rukundo nubwo ibi Safi yabyamaganiye kure avuga ko ari inshutiye bisanzwe.

Urukundoo rwa Safi na Parfine babanje kuruhishahisha ariko nyuma baza kwerura ko bakundana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo