Kwamamaza

Imyidagaduro

Safi Madiba yongeye gukora mu nganzo y’imitoma kubw’umukunzi we Parfine

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
Safi Madiba yongeye gukora mu nganzo y’imitoma kubw’umukunzi we Parfine

Urukundo rwa Safi na Parfine rumaze gufata indi ntera

Nyuma y’uko itsinda rya Urban Boyz ryegukanye igikombe cy’irushanwa rizwi nka PGGSS ryari ribaye ku nshuro yaryo ya gatandatu, kuri ubu umwe mu bagize iri tsinda ari we Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba yakoze mu nganzo y’imitoma ayibwira umukunzi we uba hanze y’u Rwanda uzwi ku izina rya Parfine Umutesi.

Tariki ya 3 Kamena ubwo Safi yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Parfine yamutuye amagambo y’urukundio, avuga ko nta ko bisa kuba akundana n’umusore nka Safi.

Safi na we ntiyaripfanye, kuri uyu wa Mbere yamwandikiye amutura amagambo y’urukundo agira ati: "iyo mpumirije (nsinziriye) ndakubona n’iyo mfunguye amaso (nkangutse) ndagukumbura"


Parfine, umugore Safi yihebeye

Bidatinze na Parifine yagiye mu nganzo, maze abwira Safi ko nubwo ari kure bidatinze azaba amusesekayeho.

Anyuze ku rubuga rwe rwa instagram Parfine yagize ati:
"Ohh!, ndagukumbuye nshuti yange Safi Madiba, vuba aha nzaba ndi aho, ndagukunda cyane nshuti yanjye y’ukuri, uri byose kuri njye"

Hashize igihe kitari gito uyu mugore Parfine ufite abana babiri yigaruriye umutima wa Safi ndetse kuri ubu bikaba bivugwa ko vuba aba bombi bashobora kurushingana.

Iyi ni yo mpano Parfine yageneye umukunzi we Safi ku munsi w’amavuko

IBITEKEREZO

  • Gicaniro Jmv Yanditse:

    safi turakwemera aruta na butera wiryarya musaza

  • mugarura Yanditse:

    Afite abana babiri yababyaranye nasafi ? Babaye ataraba Safi byaba bibabaje pe .

  • damour Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano
    turamushyigikiye knd tumurinyuma nimana izabigufashemo

  • nzabonimanana jeandedieu Yanditse:

    caurage muhungu wanjye safi

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza