Safi Madiba utewe ishema no gukora umuziki ku giti cye, yasohoye indirimbo afatanije na Meddy.

Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boyz akaza gutangaza ko agiye gutangira gukora umuziki ku giti cye nyuma yo gusanga nta kintu gikomeye yungukiye mu gukorera mu itsinda, kuri ubu yashyize hanze indirimbo ya mbere yakoranye na Meddy bise “Got It”

Niyibikora Safi wamenyekanye mu itsinda rya Urban Boyz nyuma bakaza gutandukana kubera ubwumvikane buke, kuri ubu yatangiye urugendo rwe rw’umuziki akora indirimbo ya mbere yafatanije n’umuhanzi w’Umunyarwanda ukomeye cyane uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, Ngabo Medal “Meddy” bakaba barayise Got It.

Ni indirimbo bakoze mu gihe Safi yateguraga gutandukana na bagenzi be bo mu itsinda rya Urban Boyz (Humble Jizzo na Nizzo) ariko atarabishyira ku mugaragaro.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganirijwe mu Rwanda muri Monster Records, atunganwa na produce Madebeat, mu gihe amashusho yayo yafatiwe mu mujyi wa Kampala, agatunganwa na producer Sasha Vybz.

Safi Madiba yahisemo gukora umuziki ku giti cye, mu rwego rwo kuwushyira ku ruhando mpuzamahanga, aho agiye guharanira kujya ashyira hanze indirimbo zifite ireme bityo akameyekana atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu bindi bihugu.

Mu rwego rwo kugira umuziki we mpuzamahanga, Safi Madiba afitanye umushinga ukomeye wo gusohora indirimbo mu ntangiro z’umwaka utaha na Rayvanny, ukorera umuziki mu nzu itunganya umuziki mu gihugu cya Tanzaniya ya Waasafi Records ikoreramo n’icyamamare muri Tanzania ndetse no hanze yayo, Diamond Platnumz

Uyu muhanzi yatandukanye na bagenzi be nyuma y’amakimbirane no gusebanya mu itangazamakuru byakurikiye ubukwe bwe butavuzweho rumwe na benshi, aho atatumiye umwe mu bagize itsinda rya Urban Boyz yabarizwagamo, bigateza ikibazo gikomeye bikekwa ko ari nacyo kihishe inyuma yo gutandukana kw’aba basore bari bamaze kugira abakunzi batari bake hano mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo