Kwamamaza

Imyidagaduro

Radio na Weasel birukanye uwari manager wabo

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Radio na Weasel birukanye uwari manager wabo

Abahanzi b’abagande bazwi nka Radio na Weasel bagize itsinda rya Goodlife bavanye Geoffrey Kyagambidwa uzwi nka Chagga ku kazi ko kubabera umujyanama (Manager).

Amakuru aturuka ku nshuti z’aba bahanzi aravuga ko Chagga yavanywe kuri uyu mwanya gusa akaba akiri gukorana na bo bahanzi bya hafi ndetse ko agomba gufasha abagiye kumusimbura kugirango iri tsinda rigumye rigeze ku bakunzi baryo ibihangano byiza.

Biravugwa ko Weasel na Radio bamaze kubona abagomba gusimbura Chagga aribo Emmotions na Lawrence Gulle bahoze bakorana n’umuhanzi Bob Wine.

Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda cyatangaje ko intandaro yo kwirukanwa kwa Chagga bikekwako yaba ari uko mu minsi ishize Chagga yasagariye umugore w’umwongerezakazi washakaga kwifotozanya n’aba basore, Chagga akamusunika nabi cyane byaje gufatwa nko kudaha agaciro ndetse no gusuzugura abakunzi ba Radio na Weasel.

Geoffrey Kyagambidwa (Chagga) yatangiye gukorana na Goodlyfe nyuma yaho bari batandukanye na manager Jeff Kiwanuka.

Raoul D.Nshungu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza