RALC yasabye sosiyete ya Prince Kid kugendera ku ‘kariro gake’

1

Inteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco (RALC) yavuze ko isoko ryo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda ritaha ryanyuze mu mucyo, bityo isaba sosiyete Rwanda Inspiration Back Up ya Ishimwe Kagame Dieudonnee (Prince Kid) kwemera ko yatsinzwe.

Mu minsi ishize nibwo hatanzwe isoko ryo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda, nyuma y’aho amasezerano y’imyaka ibiri Rwanda Inspiration Back up arangiriye.

Amasosiyete abiri, Rwanda Inspiration Back up na General Logistics service nibo bari bahatanye, biza gutangazwa ko General Logistics ariyo yatsindiye isoko.

Prince Kid yanze kwemera ibyavuye mu ipiganwa, arajurira nabyo biba uko, ahitamo kwitabaza ikigo gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA).

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Dr Vuningoma James yavuze ko nta manyanga yabaye mu itangwa ry’isoko.

Yagize ati “Amategeko yarakurikijwe, amasoko yaratanzwe, abatsinzwe bavayo bemye ariko umwe wari usanzwe abitegura abona ko ari we wari ukwiye kubitsindira, urumva rero twakurikije amategeko ariko hari umunyarwanda yumva yahohotewe, ni byiza ko yitotomba, akajurira.Ntabwo yarenganye bitewe n’amategeko.”

Abajijwe impamvu isoko ryambuwe abasanzwe baritegura banabifitiye uburambe, Vuningoma yavuze ko uburambe bwubakwa kandi buri muntu ashobora kubugeraho.

Yasabye Rwanda Inspiration Back up kwemera ko yatsinzwe binyuze mu mategeko, dore ko ngo byose byabaga ihibereye.

Ati “Ntabwo wavuga ngo uyu niwe gihangange, ngo niwe wenyine.Niba rero yaratsinzwe icyo gihe, ni ukuvuga ngo akariro gake.”

Uwatsindiye isoko yagombaga gutangirana n’ukwezi kwa cyenda, ariko byabaye bihagaritswe mu gihe RPPA igikora igenzura ngo irebe niba isoko ryaratanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo