Kwamamaza

Imyidagaduro

Producer Evydecks yemeranya n’abahanzi bafata ibisindisha mbere yo kuririmba

Yanditswe

kuya

Producer Evydecks yemeranya n’abahanzi bafata ibisindisha mbere yo kuririmba

Umusore utunganya indirimbo mu buryo amajwi muri studio ya Touch Records, Evydecks, avuga ko kuba hari ahabanzi bafata ibisindisha mbere yo kuririmba bifite akamaro ariko ngo mu gihe atarengereye.

“Ibikoresho” ni ijambo rimenyerewe muri muzika nyarwanda, risobanurwa nk’ikintu umuhanzi abanza kunywa (inzoga cyangwa itabi) mbere y’uko atangira gufata amajwi y’indirimbo, ngo kimufashe kubikora neza.

Gufata ibi bisindisha n’ibiyobyabwenge byinjira mu buzima bwa bamwe mu bahanzi babikoresha, rimwe na rimwe bagahiduka imbata zabyo iby’umuziki wabo bikarangirira aho nk’uko hari ingero nyinshi hano mu Rwanda.

Evydecks ni umwe mu batunganya imiziki hano mu Rwanda, akunze guhura n’ahanzi benshi, avuga ko abafata ibikoresho babikora bitewe ahanini n’abantu bagendana ibyo yita ‘ikigare’.

Evydecks yongeraho ko iyo umuhanzi anyweye nk’inzoga mu rugero bishobora kumufasha ariko ngo mu gihe yanyweye ibirengeje urugero bimusubiza inyuma.

Yagize ati “bamwe na bamwe gake karabafasha ka primus kamwe kaba gahagije ubundi umuntu akajya muri mood. Gusa bari ababikora bikarangira bipfuye byose."

Yongeraho ko mu gihe umuhanzi yaza gukora indirimbo agashaka gufata ibikoresho ngo ntiyamubangamira ariko ngo mu gihe yaba abona ko yarengereye ntiyamwemera ko bakorana kuko bishobora kugira ingaruka ku kazi kabo.

Evydecks yatangiye gutunganya indirimbo muri studio ya Unlimited Records, nyuma ajya muri Touch Records ari naho ari ubu, niwe wakoze Indirimbo ya Ama G The Black yitwa Ikiryabarezi ndetse, Uranyuzuza yahuriwe mo na Jay Polly,Dj Pius, Ama G, Niyo Rick, Tony na Uncle Austin.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza