Priscillah yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Biremewe’ ikubiyemo ubutumwa kubakundana

Umuhanzi w’umunyarwandakazi Princess Pricillah ubarizwa muri Amerika yashyize hanze indirimbo nshya yise biremewe ikubiyemo ubutumwa bwo gukundana urutagira kirogora.

Uyu muhanzikazi Priscillah ukunzwe n’abanyarwanda batari bake nubwo aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku mpamvu z’amasomo ntiyigeze areka ibijyanye no gukora umuziki.

Kuri ubu yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise ’Biremewe’ aho atanga ubutumwa bwerekeza ku gushikama mu rukundo ku buryo nta kirogoya ishobora kurukoma mu nkokora.

Muri iyi ndirimbo agaragaza ko abakundanye badakwiye gutandukanywa nuko hari abandi ku ruhande badashaka urukundo rwabo. Ati: "Hari abavuga amabi kuko ari wowe nkunda, nibavuge ntacyo bitwaye,.....Ntibyashoboka ko inzira zabusana tugatana ,....ntibadushobora nubwo bateka ibuye rigashya...."

Umva iyi ndirimbo ukanda hano hasi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo