Perezida Magufuli yahamagaye Diamond ari mu kiganiro kuri televiziyo

2

Perezida wa Tanzania Joseph Pombe Magufuli yahamagaye kuri telefoni umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platinumz ubwo yari ari mu kiganiro kuri Clouds Tv.

Diamond yahamagawe na Perezida kuri uyu wa Kabiri ubwo yari mu kiganiro kitwa 360 .

Mu kiganiro bagiranye, Magufuli yabanje gushimira Diamond kuba yaribarutse undi mwana wa kabiri.

Yagize ati "Ndagushimye ko wibarutse undi mwana.Niyamamaza wari ufite umwana umwe ariko ubu ufite babiri."

Diamond nawe yakomeje asaba Perezida kuba hafi kandi agafasha abahanzi ba Tanzania bakarushaho guteza imbere ibyo bakora.

Yavuze ko bakigowe no kubeshwaho n’ibyo bakora ndetse no kwishyura imisoro, maze amusaba ko abafasha umuziki ukabasha kubatunga kandi bagateza n’imbere igihugu.

Magufuli yahise amusubiza ati "Nabyumvise.Gusa ndagushimira kuba ukomeza kumenyekanisha Tanzania mu bijyanye n’umuziki.Ndanabashimira n’abandi bahanzi bose na bariya bakinnyi ba filime ndabakunda cyane."

Diamond ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Tanzania ndetse no muri Afurika.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo