Orchestre Impala yateguye ibitaramo byo kwizihiza umunsi wo kwibohora

Bamwe mu bagize Orchestre Impara y’ubu

Orchestre Impala igiye kwifatanya n’abanyarwanda mu kwizihiza umunsi wo kwibohora cyane cyane abatuye mu ntara y’Amajyepfo mu turere twa Huye, Nyanza na Ruhango ibagezaho ibitaramo bizabafasha kwishimira aho u Rwanda rugeze mu iterambere nyuma yo kwibohora .

Mu gihe u Rwanda rwegereje umunsi wo kwibohora wizihizwa tariki ya 04 Nyakanga, Orchestre Impala bari kumwe n’abakobwa babo bazwi nk’impalage biyemeje kwifatanya n’abanyarwanda mu bitaramo bazakorera mu Ntara y’Amajyepfo.

Munyanshoza Dieu Donnee umwe mu bantu bongeye kubyutsa Impala yatangarije Makuruki.rw ko ibi bitaramo biri mu rwego rwo gusubiza amaso inyuma hakarebwa aho u Rwanda rwavuye n’intambwe rumaze gutera ndetse bakabyishimira.

Yagize ati “tuzahura n’abanyarwanda mu bitaramo byose tuzakora twishimire aho igihugu cyacu kigeze, kuko ntawe utazi amateka mabi yaranze u Rwanda ariko noneho turatuje twateye imbere twibohoye muri byinshi.”

Yongeyeho kandi ko bizaba ari umwanya wo guhura n’abaturage bakunze impala kuva kera ariko bakaba batarigeze babona iza kera yewe n’Impala z’ubu kandi bakunda ibihangano byabo.

Muri ibi bitaramo Orchestre Impala izaririmba indirimbo nshya yakoze nyuma yo kongera kwihuza zirimo ubutumwa bwo gukunda igihugu ndetse no kugaragaza aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere, tutibagiwe n’izindi ndirimbo zirimo n’izaririmbwe mu gihe cya mbere.

Izi ndirimbo zizajya ziririmbwa mu buryo bw’umwimerere zizajya ziherekezwa n’imbyino z’abakobwa bazwi nk’Impalage.

Igitaramo cya mbere kizabera mu karere ka Huye, ahazwi nko kuri Piscine kuwa gatandatu tariki ya 02 Nyakanga 2016, bukeye bwaho bazataramira i Nyanza ahazwi nko Kubigega, bakazasoreza mu mujyi wa Ruhango ari na bwo hazaba ari ku munsi wo kwibohora nyir’izina tariki ya 04 Nyakanga 2016.

Ibitaramo byose bizajya bitangira i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, maze batarame bitinde.

Si ubwambere Impala zikora ibitaramo mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora dore ko bigeze gukorera mu karere ka Rwamagana ndetse no mu mujyi wa Kigali ndetse bakaba bafite gahunda yo kuzenguruka mu turere dutandukanye mu rwego rwo kwegera abakunzi babo.

Arsene MUVUNYI

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo