Oprah wahoze ari umugore wa Katauti arifuza kuba Pasiteri

3

Irene Uwoya (Oprah) wahoze ari umugore w’umukinnyi w’umunyarwanda Ndikumana Hamad Katauti yavuze ko yivuza ko nibura umunsi umwe mu buzima yazaba umupasiteri.

Uwoya usanzwe ari umukinnyi w’amafilimi mu gihugu cya Tanzania, yabitangaje mu kiganiro na televiziyo ya EATV, nkuko Bongo5 yabitangaje.

Yavuze ko kuba pasiteri ari ibyo yifuje akiri umwana kandi n’ubu akifuza.

Yagize ati "Ndifuza ko umunsi umwe nazaba Pasiteri.Ndashaka kubikora ariko Imana izabimfashamo kuko sinshaka gukina n’Imana.Sinshaka kuba pasiteri, nkigisha nyamara nkora n’ibindi , oya simbishaka."

Uwoya usanzwe asengera muri Kilizaya gatolika, yanavuze ko ajya asengera mu idini ry’abarokole rya Pasiteri Chris, ngo kuko rimufasha cyane.

Siwe cyamamare muri Tanzania utangaje ibyo kwiha Imana, kuko n’umuhanzi Nay wa Mtitego aherutse gutangaza ko indoto ze ari ukuzubaka urusengero.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Oprah my wife! ariko wakinye na philm imbabaza aho wigira umucamanza akengera umugabo narakwanse aho wamwima umubiri ugatako ukamufunga
    bakaguca mumuryango

  2. Mu kagatauti ni sexy kbsa,
    ..sinzi ko kuba pastor byamukundira n abagabo baba bamurebana ipfa n inzara yo Mu ipantalo!!haaa ariko da reka tubitege amaso..burya NGO Imana ikora ibyayo...wabona abaye we,agakabya inzozi ze...big hug Oprah...njye ngukunfa muri film ya yellow banana..na kigosi...byiza pe.

Tanga Igitekerezo