Knowless ahanganiye igihembo cya AFFRIMA n’ibihangange muri muzika Nyafurika

3

Umuhanzikazi Knowless n’umubyinnyikazi Sherri Sylvie bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bagomba guhatanira ibihembo bikomeye muri Afurika bizwi nka AFRIMMA Awards.

Ku nshuro ya gatatu ibihembo bya AFFRIMA Awards bihemba abahanzi n’abandi banyamuziki bitwaye neza ku mugabane wa Afurika, ariko akaba ari ubwa mbere umunyarwanda aje ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo.

Umuhanzikazi Knowless Butera agaragara ku rutonde rw’abahanzikazi bitwaye neza mu karere ka Afurika Y’Uburasirazuba aho ahanganye na Victoria Kimani wo muri Kenya, Vanessa Mdee uturuka muri Tanzania,Ester Aweke wo muri Ethiopia,Tsedenia Gebremarkos na we wo muri Ethiopia, Linah ukomoka muri Tanzania, Sheebah Karungi wo muri Uganda ndetse na Akothee uvuka muri Kenya.

Uretse Knowless, umubyinnyi Sherri Sylvie na we yagaragaye kuri uru rutonde rw’abahatanira igihembo cy’umubyinnyi wahize abandi muri Afurika aho ahanganye na Kaffy Dancequeen wo muri Nigeria, Ezinne CEO nawe wo muri Nigeria, Brenda Derry wo muri Cameroon, La Petite Zota wo muri Cote d’Ivoire, Eddy Wizzy ukomoka muri Uganda,Moses Iyobo wo muri Tanzania,ndetse na Roxy Roberts.

Abahanzi nka Chameleone, Eddy Kenzo, Sauti Sol, Ali Kiba bari guhatanira igihembo cy’umuhanzi wo karere ka Afurika y’Uburasirazuba witwaye neza.

Harmonize wazamuwe na Diamond nawe ari guhatanira igihembo cy’umuhanzi w’umunyafurika ukizamuka.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo bizaba mu kwezi k’Ukwakira 2016 i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo