Kwamamaza

Imyidagaduro

Nyuma ya Diamond, Zari nawe agiye gukora ubukwe

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Nyuma ya Diamond, Zari nawe agiye gukora ubukwe

Zarinah Hassan ‘Zari The Boss Lady’ watandukanye na Diamond mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangaje ko ari kwitegura kongera kurongorwa mu gihe cyose yaba abonye umugabo ushobora kumufata neza akanita ku bana be.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yatangaje ko yiteguye kongera gusubira mu rukundo mu gihe cyose yaba abonye umugabo umufatira neza urubyaro.

Yagize ati, “Ku ba mama bose bibana, nagize ibihe bibi mu rukundo, ndifuza umugabo ugomba kuba umubyeyi mwiza ku bana bajye (abahungu ndetse n’umukobwa wanjye), Nizeye ko umunsi umwe nzabona nzarongorwa n’umugabo ubereye urugo”

Ibi Zarinah Hassan ‘Zari The Boss Lady’ abitangaje mu gihe mu minsi ishize uwahoze ari umugabo we banabyaranye yatangaje ko azasezerana n’umukobwa wo muri Kenya, Tanasha Donna Barbieri Okech uzwi nka ‘Zahara Zaire bitarenze 14 Gashyantare 2018.

Zarinah Hassan ‘Zari The Boss Lady’ yasezereye Nasibu Abdul ‘Diamond Platnumz’ kuwa 14 Gashyantare 2018, aho yananiwe kwihanganira gukunda abagore cyane kwa Diamond nyuma y’uko uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika yari amaze kwemera ko yabyaranye n’Umunyamideli wo muri Tanzania, Hamisa Mobetto

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza