Nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Zari Hassan yapfushije nyina umubyara

1

Halima Hassan, umubyeyi wa Zari Hassan wari urembye bikomeye yitabye Imana muri iki gitondo tariki 20 nyakanga 2017.

Uyu mubyeyi yari amaze iminsi arembye bikomeye mu bitaro bya Nakasero Hospital’s ICU mu gihugu cya Uganda. Yari afite ibibazo by’umutima.

Uru rupfu rw’umubyeyi wa Zari ruje rukurikira urw’umugabo we Ivan Ssemwanga uherutse nawe kwitaba Imana aguye mu bitaro mu gihugu cya Afurika y’epfo.

Mu magambo yagahinda Zari Hassan yatangaje nkuko tubikesha Daily Monitor yagize ati "N’akababaro gakomeye umuryango wanjye ubabajwe no kubamenyesha urupfu rw’umubyeyi wanjye nkunda cyane witabye Imana muri iki gitondo. aruhukire mu mahoro. Mana mubabarire ibicumuro bye byose. uzahora uri uw’igikundiro kuri twe, tugushimiye ibyo wadukoreye byose tuzahora tukwitaho, Ruhuka neza".

Uru rupfu ruje mu gihe Diamond Platinumz umugabo wa Zari yateguraga igitaramo mu gihugu cya Uganda mu muri iyi minsi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo