Burundi: Bagiye gutora Miss nyuma y’imyaka 6, abahatana baravamo umusubizo

1

Abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Burundi 2016/2017

Nyuma y’aho umukobwa witwa Florette avuye mu marushanwa ya nyampinga w’u Burundi 2016/2017 undi witwa Lena Gloria Nitunga yikuye muri aya marushanwa yari amaze imyaka 6 ataba .

Tariki ya 01 Nyakanga 2016 Florette Gateka yavuye mu marushanwa ya Nyampinga w’u Burundi 2016/2017 kubera ikibazo yagize ku kagombambari ku kaguru k’ibumoso.

Nyuma ye kuri uyu wa 05 Nyakanga 2016 undi mukobwa witwa Lena Gloria Nitunga yavuze ko yikuye muri iri rushanwa kubera ko afite urugendo rumutunguye azakora mbere y’iminsi itatu ngo hamenyekane nyampinga w’u Burundi.

Yagize ati “ nikuye mu irushanwa kuko mfite urugendo nzakora minsi itatu mbere y’umunsi wa nyuma w’irushanwa, niyemeje kwegura kuko ntagishoboye guhatana.”

Uyu mukobwa Lena ufite imyaka 19 yavuze ko nawe ataramenya igihe azagarukira mu Burundi.

Irushanwa ryo gutora Miss Burundi rigiye kuba nyuma y’aho ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2010 aho ikamba ryari ryambitswe Khéila Ndayikeza.

Mu irushanwa ryo guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Burundi 2016/2017 risigayemo abakobwa 16 bazatorwa mo bane bazahatanira ikamba kuri uyu wa 09 Nyakanga 2016 muri ½.

Iri rushanwa ryo gutoranya nyampinga w’u Burundi havuzwe ivangura rishingiye ku bwoko ndetse n’amashyaka ya politiki ariko ababitegura babyamaganira kure.

Miss Khéila Ndayikeza wari umaranye ikamba imyaka 4.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Bizarangira nabi kubera amacukubiri yabamunze, uko ndebesha amaso ntamu DD mbonamo, je doute fort ko azorangira neza.

Tanga Igitekerezo